Igitabo cya 2 cy’Abakorinto ni urwandiko Pawulo yanditse afatanije na Timoteyo bandikiye abakiristo bo mu itorero ryo mu mujyi w’i Korinto hamwe n’abantu bari batuye mu ntara bihana imbibi yitwaga Akaya. Ubu ni mu Bugereki (2 Abakorinto 1:1) ndetse Akaya yabaga mu majyepfo y’Ubugereki. Timoteyo bikekwa ko yamufashaga kwandika nk’umukarani.
N’ubwo muri Bibiliya tubonamo ibitabo bibiri gusa cyangwa inzadiko ebyiri gusa zandikiwe abakorinto, bivugwa ko Pawulo atandikiye abakorinto inzandiko ebyiri gusa ahubwo yabandikiye inzandiko zigera kuri enye (4).
- Urwandiko rwa mbere ni uruvugwa mu 1 Abakorinto 5:9 aho yabandikiye abihaniza kutajya mu busambanyi
- Urwandiko rwa kabiri ni urwandiko rwa mbere rw’abakorinto
- Urwandiko rwa gatatu ni urwandiko rwiswe “urwandiko rw’agahinda” (2 Abakorinto 2:3-4; 2 Abakorinto 7:8) ndetse bivugwa ko rwanditswe hagati ya 1 Abakorino na 2 Abakorinto
- Urwandiko rwa kane ni urwandiko rwa kabiri rw’Abakorinto
Igihe iki gitabo cyandikiwe
Ibimenyetso bigaragaza ko iki gitabo cyanditswe mu mwaka wa mirongo itanu na gatanu nyuma ya Kristo (55 a.d). Mu gitabo cya 1 Abakorinto 16:5-8 tubona ko iki gitabo cyandikiwe muri Efeso mbere gato ya Pentekote mu gihe cy’itumba (werurwe-gicurasi) ndetse ko urwandiko rwa 2 rw’Abakorinto byanditswe mu mwaka umwe ariko 2 Abakorinto cyanditswe mbere gato y’umuhindo (ugushyingo-mutarama). Iki gitabo yacyandikiye i Makedoniya. Makedoniya ikaba yari imwe mu ntara zari zigize ubwami bw’abaromani.
Byagenze bite ngo Pawulo yandike iki gitabo?
Nk’uko twabivuze hejuru Pawulo yandikiye abakorinto inzandiko zigera kuri 4. Urwandiko rwa mbere rugaragara mu 1 Abakorinto 5:9, urwa kabiri ni rwo rwiswe 1 abakorinto, urwa gatatu rugaragara mu 2 Abakorinto 2:3-4, naho urwandiko rwa kane nirwo rwiswe 2 abakorinto.
Nk’uko kandi twabibonye mu nkuru twakoze ku rwandiko rwa mbere rw’abakorinto, twabonye ko Pawulo yumvise inkuru itari nziza ko abakiristo bo mu itorero ry’i Korinto ko bafite imyitwarire mibi cyane hanyuma akandika urwandiko rwa mbere rw’abakorinto ngo abacyahe, abahugure basubire mu murongo. Nyuma yo kwandika urwandiko rw’abakorinto rwa mbere yakomeje umurimo yarimo akora muri Efeso, gusa yaje kumenya amakuru ko kubandikira urwandiko rwa mbere ntacyo byamaze ndetse abakorinto batigeze bahinduka ahubwo bakomeje gukora ibyo bishakiye. Yaje kumenya ko hari abagabo baje muri Korinto biyita intumwa zikomeye. Bari abigishabinyoma, bavuga ibitandukanye n’ukuri, basebya Pawulo ndetse bangiza izina rye ryo kuba ari intumwa (2 abakorinto 11:4; 2 Abakorinto 12:11). Bavugaga ko atari intumwa y’ukuri ko yigisha abantu ibinyoma kandi ko nta rwandiko (recommendation) yari afite rwatangwaga n’itorero ry’i Yerusalemu ryari riyobowe na Yakobo na Petero rwagaragazaga ko uje kubwiriza cyangwa kuvuga ubutumwa ari intumwa (Missionaire) yatumwe n’abo.
Pawulo amaze kumenya ayo makuru yafashe umwanzuro wo guhita asura itorero ry’i Korinto mu maguru mashya ngo arebe ko hari icyo yakemura. Urwo rugendo yakoze turusanga 2 Abakorinto 12:4 hamwena 2 Abakorinto 13:1-2. Urwo rugendo ntacyo rwamaze ahubwo rwaramubabaje cyane. Yagarutse muri Efeso maze yandika urwandiko rwuzuyemo agahinda n’umujinya mwinshi yari arimo guterwa n’abakorinto maze arwandikana agahinda kenshi n’amarira menshi. (2 Abakorinto 2:4). Uru rwandiko rwuzuye agahinda rushobora kuba rwarajyanwe na Tito (2 Abakorinto 12:8). Bamwe bavuga ko ibyari byanditswe muri uru rwandiko ari ibiri ku gice cya 10-13 abandi bakavuga ko rwabuze. Urwo rwandiko abanditsi benshi barwita urwandiko rw’amarira (letter of tears)
Nyuma yo kwandika urwo rwandiko rw’agahinda kenshi Pawulo yibajije mu mutima we uko abakorinto bazabyakira. bivugwa ko yandika yari ahagarikishijwe umutima n’uko abakorinto bazabyakira cyangwa se akaba yaricujije impamvu yabandikiye urwandiko rwuzuye umujinya kandi mu by’ukuri abakunda. Nyuma y’imidugararo yabayae muri Efeso yatewe na Demeteriyo n’abandi bacuzi bagenzi be, imidugararo bakoze bagashaka no kwica Pawulo n’abagenzi be (Ibyakozwe 19:23-41). Pawulo yavuye muri Efeso yerekeza i Makedoniya anyuze i Tirowa. Yari yiteguye ko azahurira na Tito i Tirowa nuko akamuha amakuru y’uko abakorinto bakiriye urwandiko yabahaye, gusa ntiyamusanzeyo (2 Abakorinto 2:12-13). Nubwo yari yabonye amahirwe yo kubwiriza i Tirowa yahise akomeza yerekeza i Makedoniya aho yahuriye na Tito. Maze amubwira ko urwandiko yanditse rwatumye ibintu bihinduka kandi ko ab’i Korinto bisubiyeho (2 Abakorinto 7:5-16). Ayo makuru yakiriye niyo yamuteye kwandika urwandiko rwa kabiri rw’abakorinto. Yanditse uru rwandiko kugira ngo yongere kwiyunga n’ab’i korinto kuko yari yarabarakariye, abasobanurire impamvu yanditse rwa rwandiko rw’agahinda, ababwire ko n’ubwo yari yarabarakariye abakunda ndetse yongere gushimangira ko ari intumwa idakeneye kwitwaza inzandiko zemeza ko yatumwe (letter of recommendation)
Ariko nusoma neza iki gitabo uzasanga igice cya 10-13 cyandikanye ijwi ry’uburakari. Uti byatewe n’iki? Hari abavuga ko Pawulo ubwo yari amaze kwandika ibice icyenda bibanza by’iki gitabo yaje kumenya amakuru ko hari abantu bake basigaye batigeze bahinduka bagikora ibidakwiriye. Rero mbere yo kohereza iki gitabo yongeyeho ibice bine byo gucyaha abo bari barasigaye. Hari abandi bavuga ko ibice icyenda bya mbere bibanza byari biri mu rundi rwandiko ukwabyo gusa nta kimenyesto kigaragaza ko 2 abakorinto ari inyandiko ebyiri zitandukanye zafatanijwe.
Kubera iki abakorinto bari batangiye gusuzugura Pawulo?
Pawulo amaze kuva i Korinto hari izindi ntumwa zahaje. Muri uru rwandiko Pawulo yabitaga “intumwa zikomeye” Hari intumwa z’abayuda zazaga zifite inzandiko zibogeza (letter of recommendations). Izo nzandiko (recommendation) zatangwaga n’itorero ry’i Yerusalemu ryari riyobowe na Yakobo na Petero, zagaragazaga ko uje kubabwiriza ari intumwa (Missionaire) yatumwe n’abo nk’uko twabibonye hejuru . Ikindi bari intyoza mu magambo, bitandukanye na Pawulo wari umugabo uciye bugufi (2 Abakorinto 10:10) utazi kuvuga cyane ndetse w’umukene utunzwe no kuboha amahema gusa (2 Abakorinto 6:10). Bamaze kugera i Korinto batangiye kuvuga ko Pawulo atari intumwa y’ukuri kuko nta rwandiko ruvuga ko ari intumwa yari yarigeze azana (letter of recommendation) kandi mu byo avuga nta kuri kurimo (2 Abakorinto 1:15-17). Kandi ntiyari azi kuvuga neza nkabo (2 Abakorinto 10:10; 2 Abakorinto 11:6) no kuba yaranze kwakira ibyo bari bakusanyije muri gahunda yo gufasha abitishoboye b’i Yerusalemu igikorwa twababwiye mu nyandiko zacu zabanje byatumye benshi batumvikana nawe (2 Abakorinto 11:7-9; 2 Abakorinto 12:13). Izo nyigisho z’abo bagabo zayobeje benshi mu itorero ry’ i Korinto ndetse batangira kwihakana Pawulo. Pawulo yanditse iki gitabo yemeza ubutware bwe bwo kuba intumwa kandi ubutumwa yavuze ari ubwa Kristo kandi ko ariwe wamutumye (2 Abakorinto 12:11).
Imiterere y’iki gitabo
Pawulo yatangiye akora icyo twakwita Gusuhuza (2 Abakorinto 1:1-11). Yakomeje asobanura impamvu yari yararakariye abakorinto, anagaragaza urukundo abakunda kandi abemeza ko ari intumwa y’Imana (ibyo yabivuze kuko hari intumwa z’ibinyoma zari zaraje muri Korinto zivuga ko Pawulo yigisha ubuyobe kandi ko atari intumwa y’Imana) (2 Abakorinto 1:12-7).
Akomeza ababwira uko bari bakwiye gukusanya inkunga zari zigenewe abatishobye b’i Yerusalemu. 2 Abakorinto 8 kugera 2 Abakorinto 9.
Pawulo yemeza Abakorinto mu ijwi ry’uburakari ko ari intumwa.2 Abakorinto 2 Abakorinto 10 kugera 2 Abakorinto 13.
Hanyuma arasoza atanga n’intashyo. 2 Abakorinto 13:11-14.