Tito: sobanukirwa n’urwandiko rwandikiwe Tito

Umushumba w'itorero ry'i Kirete witwaga Tito yari akeneye inama z'uko yayobora itorero, bigatuma abantu babaho mu buzima buhinduwe n'ubutumwa bwiza.
Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Kuwa gatandatu, 23 Mutarama 2021
Tito: sobanukirwa n’urwandiko rwandikiwe Tito

Umwanditsi

Umwanditsi w’uru rwandiko ni intumwa Pawulo (Tito 1:1) nk’uko twagiye tubivuga mu nyandiko zabanje arizo 1 Timoteyo na 2 Timoteyo.

Ninde wandikiwe?

Uru ni urwandiko rwandikiwe Tito, umwe mu bantu bari barahinduwe na Pawulo (Tito 1:4), akaba yarabaye n’umufasha ukomeye wa Pawulo mu murimo w’ubumisiyoneri yakoraga. Igihe Pawulo yahagurukaga muri Antiyokiya yerekeje i Yerusalemu mu nama yahabereye yamuhuje n’intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu (Ibyakozwe 15:9) yajyanye na Tito (Abagalatiya 2:1-3).  Kwemerwa nk’umukiristo kwa Pawulo atabanje gukebwa byagaragaje uruhande Pawulo yari ari mo muri iyo nama (Abagalatiya 2:3-5). Nubwo nta hantu na hamwe Tito agaragara mu byakozwe n’intumwa, mu bitabo bikurikira Ibyakozwe by’isezerano rishya agarukamo inshuro 13. Tito yari kumwe na Pawulo mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyoneri. Bivugwa ko Tito ari we wajyanye urwandiko  rw’agahinda (severe letter) rwandikiwe abakorinto (reba inkuru twakoze ku rwandiko  rw’abakorinto rwa kabiri).  Nyuma yo kurujyana Pawulo yari atewe amatsiko no kumenya uko bazarwakira bityo ategura kuzahurira na Tito i Tirowa (2 Abakorinto 2:12-13). Pawulo ageze i Tirowa agasanga Tito ntawe uhari yakomereje urugendo rwe i Makedoniya, aho ni ho yahuriye na Tito maze amuha inkuru nziza ko ab’i Korinto bisubiyeho (2 Abakorinto 7:6-7, 2 Abakorinto 7:13-14). Tito aherekejwe n’abandi bantu babiri ni bo bajyanye na none urwandiko rwa kabiri rw’abakorinto (2 Abakorinto 8:23) ndetse bahabwa n’inshingano yo kurangiza igikorwa cyo gukusanya ubufasha bwari bugenewe abantu b’i Yerusalemu. Igikorwa cyari cyaratangiye mbere ho umwaka umwe.

Nyuma yo kuva mu nzu y’imbohe ku nshuro ya mbere (Ibyakozwe 28:1-30), Pawulo na Tito bamaze igihe gito bari kumwe babwiriza ku kirwa cy’i Kirete (Tito 1:5), nyuma y’aho Pawulo yasize Tito kuri icyo kirwa amuha inshingano yo gusoza imirimo bari barahatangije  no kuyobora iryo torero (Tito 1:5; Tito 2:15; Tito 3:12-13). Tito yagombaga gusanga Pawulo i Nikopoli mu gihe abo kumusimbura Pawulo yari kumwoherereza bari kuba bageze i Kirete ( Tito 3:12). Nyuma Tito yaje kujya ku rugendo rwo kubwiriza ubutumwa i Dalumatiya,  (2 Timoteyo 4:10 ). Dalumatiya ni Yugosilaviya y’ubu. Iryo akaba ari ryo jambo rya nyuma tumwumvaho mu isezerano rishya.

KIRETE

Icyo ni ikirwa cya kane mu bunini mu birwa byose byo mu Nyanja ya Mediterane,  ikirwa cya Kirete cyari giherereye mu majyepfo y’inyanja ya Aegean (Ibyakozwe 27:7-13). Mu mateka tubona mu isezerano rishya ni uko Kirete hari hatuye abantu bafite imico mibi. Bari abanyabinyoma, batiyubaha, bagira inda nini kandi ari abanebwe (Tito 1:12).

Byagenze gute ngo Pawulo yandike uru rwandiko

Pawulo yagejeje ubutumwa bwiza i Kirete igihe we na Tito basuraga iki kirwa. Nyuma Pawulo yaje kuhava asigayo Tito akomeza kuyobora abaho bari bamaze kwakira agakiza. Pawulo uru rwandiko yaruhaye Zena na Apolo ni bo barujyanye ubwo bari mu rugendo berekeje i Kirete (Tito 3:13). Yanditse uru rwandiko ngo ahe Tito ububasha bwo gutunganya ibidatunganije no gushyiraho abakuru b’itorero hamwe no kumwigisha uko akwiye kwitwara mu gihe ahuye n’abamugisha impaka bamurwanya (Tito 1:5; Tito 2:1, Tito 2:7-15; Tito 3:9). Mu bindi byatumye Pawulo yandikira Tito kwari ukugira ngo amuhugure ku bijyanye no kwizera n’imyitwarire ikwiriye abera hamwe no kumuha imbuzi zerekeye abigishabinyoma, hamwe no kumukomeza ngo amutere umwete kuko yari yacitse intege.

Aho uru rwandiko rwandikiwe n’igihe rwandikiwe

Birashoboka cyane ko Pawulo yanditse iki gitabo ubwo yari i Makedoniya, ntiyari yakageze i Nikopoli ( Tito 3:12). Uru rwandiko rwanditswe hagati y’umwaka wa 63 na 65. Gusa hari n’abavuga ko rwanditswe nyuma ya ho ubwo Pawulo yari yarasubukuye urugendo rwe rwo kujya muri Esipanye.

INGINGO Z’INGENZI WAMENYA KURI IKI GITABO

  • Uru ni urwandiko Pawulo yandikiye umupasteri wari wacitse intege witwaga Tito ngo amutere ingabo mu bitugu.
  • Pawulo yamwandikiye amugira inama y’uko bayobora abakuru mu itorero, abandi nka we n’abandi bantu bose bashaka kubaho ubuzima bwejejwe kugeza igihe Yesu azazira
  • Ubutumwa bwandikiwe umuntu wari i Kirete

Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.” Tito 1:5

  • Umwanditsi: Pawulo ni we mwanditsi w’uru rwandiko. Kavukire ye ni i Taruso. Sawuli ni igeheburayo na ho Pawulo ni ikigiriki ariko byose bisobanura kimwe,  ni yo mpamvu yitwaga Pawulo w’i Taruso (Ibyakozwe 9:11). Uwo yarwanije itorero igihe kinini (Ibyakozwe 8:3Ibyakozwe 22:5Ibyakozwe 22:19Ibyakozwe 26:11Abagalatiya 1:13). Nyuma yo kubonekererwa na Yesu mu nzira ijya i Damasiko (Ibyakozwe 9:3-9) yahindutse umubwirizabutumwa ukomeye, umumisiyoneri ukomeye, yashinze amatorero menshi, yigishije  benshi barihana, ndetse ni  munyatewologiya ukomeye mu isezerano rishya. Niwe mwanditsi  wanditse hafi kimwe cya kabiri cy’ibitabo by’isezerano rishya.

IBIHE BY’INGENZI

  • uko bimika abayobozi mu itorero, n’uko bayoborwa.
  • inama ku bashumba n’abakirisito
  • amagambo ya nyuma ku bera, umwana w’Imana, n’umushumba (Tito)

ABANTU B’INGENZI

  • Pawulo : umwanditsi w’inzandiko 13 zo mu isezerano rishya, umubwirizabutumwa, umumisiyoneri, intumwa ikomeye.
  • Tito: Umunyamahanga wagendanaga na Pawulo. Yari umushumba w’i Kirete ndetse niwe wandikiwe uru rwandiko.

AHANTU H’INGENZI

  1.  Kirete: ikirwa kinini cyo mu majyepfo y’ubugiriki aho Pawulo yatoranyije Tito ngo abe umushumba waho.
  2. Nikopoli: umujyi Pawulo yateganyaga kumaramo igihe cy’imbeho ndetse yifuzaga ko na Tito yaza bakaba bari kumwe.

UMWIHARIKO W’IKI GITABO

  • Tito niwe munyamahanga wandikiwe rumwe mu nzandiko zo mu isezerano rishya nk’umuntu ku giti cye.
  • Tito na Timoteyo Bari mu bashumba Pawulo yatoranije abaha amatorero ngo bayobore
  • Pawulo yubahaga Tito cyane
    1. Yamwitaga umwana mu byo kwizera (Tito 1:4)
    2. Tito mwene data (2 Abakorinto 2:13)
    3. Mugenzi we mu murimo (2 Abakorinto 8:23)
  • Pawulo yahaye inshingano Tito yo gukomeza itorero yari yarashinze ku kirwa cya Kirete
  • Tito ashobora kuba ari mu bantu bari bayoboye itorero ryari ririmo ibibazo bikomeye kugeza n’aho abagore bari abasinzi (Tito 2:3)
  • Iri Torero rishobora kuba ryaratangijwe n’abanyakirete bari baje ku munsi wa Pentekote (Ibyakozwe 2:11).
  • Inzandiko 3 arizo Tito, 1 Timoteyo na 2 Timoteyo zose zivuga ku butumwa bwiza ariko mu buryo butandukanye.
    1. Mu rwandiko rwa mbere rwa Timoteyo Pawulo yigishije abantu Dogitirine y’ubutumwa bwiza
    2. Mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo yabigishije kubwiriza ubutumwa (uko bikorwa), aha inshingano abantu yo kubwiriza ubutumwa bwiza
    3. Mu rwandiko rwa Tito yabigishije kubaho mu buzima buhinduwe n’ubutumwa bwiza.
  • Muri iki gitabo niho tubona ijambo “kubyarwa ubwa kabiri” ijambo tubona mu isezerano rishya inshuro ebyiri gusa
    1. Riboneka mu Matayo 19:28 rivuga ku kubyarwa n’umugore.
    2. Rikaboneka mu Tito 3:5 rivuga gucungurwa k’umunyabyaha.
  • Mu magambo make ariko yumvikana uru rwandiko rudusobanurira aho Ubuntu n’imirimo bihurira
    1. Twese twakijijwe n’ubuntu kandi turareshya kubera Ubuntu (Tito 3:5, 7)
    2. Twaracunguwe ngo dukore imirimo (Tito 2:14, Tito 3:8)
  • Ni muri uru rwandiko tubona mo imirongo ibiri ivuga muri make ihuriro riri hagati y’ukuri k’ubutumwa bwiza no gushyira mu bikorwa iby’ubwo butumwa

Imikoranire ye na Pawulo na Timoteyo.

  •  Tito yari kumwe na Pawulo na Barinaba  mu ruzinduko bagiriye i Yerusalemu (Abagalatiya 1:1)
  • Tito ni we Pawulo yohereje i Korinto  ngo afashe ab’i korinto gukemura ibibazo byari biri mu itorero kandi atangize igikorwa cyo gufasha abatishoboye b’i Yerusalemu
  • Tito ni we wahuriye na Pawulo i Makedoniya hanyuma akamuha urwandiko rwa kabiri yari yandikiye abakorinto ngo arubashyire kandi asoze igikorwa cyo gukusanya inkunga y’abatishoboye yari yaratangije.
  • Tito ashobora kuba yarajyanye na Pawulo ku rugendo rwa  gatatu rw’ubumisiyoneri
  • Tito avugwa bwa nyuma muri Bibiliya mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye 2 Timoteyo 4:10 aho Pawulo yamwoherezaga i Dalumatiya (Yugoslavia y’ubu).

AMAZINA YA YESU MURI URU RWANDIKO

  1. Yesu Kristo ( Tito 1:1)
  2. Imana umukiza wacu (Tito 1:3)
  3. Yesu Kristo umukiza wacu (Tito 1:4)
  4. Ubuntu bw’Imana (Tito 2:11)
  5. Imana ikomeye (Tito 2:13)

Imiterere y’igitabo

  • indamukanyo (Tito 1:1-4)
  • ibyerekeye abakuru b’itorero (Tito 1:5-9)
  • impamvu Pawulo yasize Tito i Kirete (Tito 1:5)
  • ibisabwa kugira ngo umuntu abe umukuru w’itorero (Tito 1:6-9)
  • ibyerekeye abigishabinyoma (Tito 1:10-16)
  • impuguro zitandukanye zerekeye amatsinda atandukanye mu ma mteraniro (ch. 2)
  • impuguro z’amatsinda atandukanye (Tito 2:1-10)
  • ishingiro ry’imibereho ya Gikiristo (Tito 2:11-14)
  • inshingano za Tito (Tito 2:15)
  • ibyerekeye abera bose muri rusange (Tito 3:1-8)
  • inshingano ya buri wese nk’umuturage (Tito 3:1-2)
  • kubaho ubuzima bwejejwe (Tito 3:3-8)
  • ibyerekeye gusubiza abandi mu mpaka ( Tito 3:9-11)
  • gusoza, intashyo hamwe no kwifuriza umugisha ( Tito 3:12-15)
Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Tito 1:1; Tito 1:4; Ibyakozwe 15:9; Abagalatiya 2:1-3; Abagalatiya 2:3-5; 2 Abakorinto 2:12-13; 2 Abakorinto 7:6-7; 2 Abakorinto 7:13-14; 2 Abakorinto 8:23; Ibyakozwe 28:1-30; Tito 1:5; Tito 1:5; Tito 2:15; Tito 3:12-13; Tito 3:12; 2 Timoteyo 4:10; Ibyakozwe 27:7-13; Tito 1:12; Tito 3:13; Tito 1:5; Tito 2:1; Tito 2:7-15; Tito 3:9; Tito 3:12; Tito 1:5; Ibyakozwe 9:11; Ibyakozwe 8:3; Ibyakozwe 22:5; Ibyakozwe 22:19; Ibyakozwe 26:11; Abagalatiya 1:13; Ibyakozwe 9:3-9; Tito 1:4; 2 Abakorinto 2:13; 2 Abakorinto 8:23; Tito 2:3; Ibyakozwe 2:11; Matayo 19:28; Tito 3:5; Tito 3:5; Tito 2:14; Tito 3:8; Abagalatiya 1:1; 2 Timoteyo 4:10; Tito 1:1; Tito 1:3; Tito 1:4; Tito 2:11; Tito 2:13; Tito 1:1-4; Tito 1:5-9; Tito 1:5; Tito 1:6-9; Tito 1:10-16; Tito 2:1-10; Tito 2:11-14; Tito 2:15; Tito 3:1-8; Tito 3:1-2; Tito 3:3-8; Tito 3:9-11; Tito 3:12-15;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"