Twige Isezerano Rishya: Ni iki tuzi ku isezerano rishya ?

Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo buboneka mu isezerano rishya. Ariko se ni irihe sano riri hagat y'isezerano rya kera n'isezerano rishya? Iri sezerano rifite akahe kamaro ku mukiristo w'iki gihe ? Ni bande banditse biriya bitabo bigize iki kiragano ?
Yanditswe na: Ornella Isheja
Yasubiwemo: Ku cyumweru, 10 Mutarama 2021
Twige Isezerano Rishya: Ni iki tuzi ku isezerano rishya ?
Isezerano rishya

Isezerano rishya, abandi baryita Ikiragano Gishya cyangwa Isezerano rya Yesu Kristo ni ihuriro ry’ibitabo biza bikurikiye ibyo mu isezerano rya kera cyangwa isezerano rishaje muri Bibiliya. Iri sezerano rishya muri rusange ryuzuza isezerano rya kera. N’ubwo Yesu  avugwa cyane mu isezerano rishya, bigaragara ko uhereye mu gitabo cy’Itangiriro kugeza mu Ibyahishuwe, ibyanditswe byose ariwe byabaga bivugaho.

Mu isezerano rya Kera,  Imana yahaye amategeko ubwoko bwayo yari yaritoranirije aribwo bw’Abisilaheli ibinyujije kuri Mose. Nubwo bahawe aya mategeko ariko, byaje kurangira bibananiye kuyakurikiza nk’uko Imana yabibasabaga. Mu isezerano rishya, hagaragara ko umugambi wahindutse maze Imana ikohereza Yesu Kristo ngo aze gutanga Agakiza, agakiza katazanwa n’Imirimo y’amaboko ahubwo kazanwa no kwizera n’ubuntu.

Nyuma y’umuhanuzi Malaki, habayeho imyaka igera kuri magana ane yo guceceka, nta jwi ry’umuhanuzi ryumvikanye ndetse nta n’ikindi kivuga Imana cyagaragaye. Igikomeye kurutaho ni uko n’ibitabo (Apocrypha) byanditswe muri icyo gihe cy’iyo myaka magana ane (400) bitabashije gushyirwa mu bitabo byahumetswe n’Imana ngo byemezwe bishyirwe muri Bibiliya nk’uko tuyifite ubu.

Mu isezerano rya kera kandi tubona ko harimo amasezerano menshi y’imigisha Imana yagiye iha abantu. N’ubwo ariko byari bimeze gutyo, hari icyo abantu basabwaga gukora kugirango babone iyo migisha. Habagamo “NIBA ..“. Niba ukoze iki, uzahabwa iki”. Wagombaga kubanza kubahiriza itegeko runaka kugirango uhabwe umugisha runaka. Duhereye kuri Aburahamu, sekuruza w’abizera, abantu bose bari abanyamugisha. Ayo masezerano bayahawe biturutse kuri Aburahamu, sekuru wabizera bose. Ibi bigaragara mu gitabo cy’Abagalatiya 3:8. Ibi bikaba byemeza ko ubukristo bwari gahunda Imana yateguye kuva kera.

Isezerano rishya

Ijambo “Isezerano Rishya” rifite aho rihuriye cyane n’isezerano Imana yagiranye n’abantu ibinyujije muri Yesu Kristu Umwana wayo w’ikinege, akaba n’Umwami wacu. Ku bizera, iri ni isezerano ryahamijwe n’amaraso ya Yesu Kristo. Amaraso ya Yesu yamenetse ku musaraba ni ikimenyetso gikomeye hagati yacu n’Imana.

Nk’uko tubizi, isezerano rishya ntabwo ari igitabo kimwe, ahubwo ni ihuriro ry’ibitabo 27. Nyuma y’uko Yesu apfuye, akazuka, agasubira mu ijuru, mu kinyejana cya kane ibitabo bigize isezerano rishya byarateguwe bishyirwa ku murongo. Bamwe mu banditsi b’ibi bitabo babanye na Yesu imbona nkubone abandi baramwumvise bya hafi. Urugero ni Pawulo intumwa, akaba ari we wanditse ibitabo byinshi mu isezerano rishya, ntiyigeze ahura cyangwa ngo abane na Yesu Kristo amaso ku maso. Abantu benshi bemera ko isezerano rishya ryanditswe n’abantu umunani abandi bakavuga icyenda, gusa ibi ntacyo bitwaye mu gihe tuzi ko Imana ariyo mwanditsi w’ukuri wa Bibiliya.

Ibitabo bine byiswe ubutumwa bwiza nibyo bitangira isezerano rishya. Ijambo ubutumwa bwiza bisobanura inkuru nziza, kandi iyi nkuru nziza ni iy’isi yose, ntabwo ari iy’Abisiraheli gusa. Mu isezerano rya kera tubonamo ko Yesu yahanuwe inshuro zirenga 30 zagiye zisohora mu isezerano rishya, ibi bikerekana isano isezerano rishya n’isezerano rya kera bifitanye.

Nk’uko kuraga bitakorwa keretse ubikora agiye apfuye, niko na Kristo yagombaga gupfa kugirango turagwe ubugingo buzanwa n’agakiza ko kwizera Kristo. Ntabwo byari kudukundira guhabwa impano y’agakiza Kristo adapfuye. Iri sezerano rishya rero ryari umugambi w’Imana nk’uko tubisanga mu Itangiriro 3:15 aho Imana ivuga ko hazaba urwango hagati ya Satani n’umugore, bityo urubyaro rwe rukazamenagura umutwe Satani.

Inkuru nziza enye zanditswe n’abagabo bane bari baziranye na Yesu. Uyu witwa Matayo, ari nawe Levi, yabaye umukoresha w’ikoro cyangwa umusoresha yari umwe mu bigishwa ba Yesu. Bigaragara ko Matayo yari azi cyane iby’isezerano rya kera. Mu isezerano rya kera harimo ubuhanuzi burenga 60 bwasohoreye mu gitabo cya Matayo. Ikindi abasoresha bari abantu batagira ubakunda, byatumye na Yesu bamunenga kubera guhitamo umusokoresha w’ikoro. Mu kwandika kwe, Matayo yagerageje kwerekana ko Yesu yujuje isezerano ryo kugaruka kwa Messiya. Matayo yerekanye ubwami bwa Yesu nk’intare yo mu muryango wa Yuda. Ibisekuruza bye bigaragara muri iki gitabo biha agaciro cyane ubutware bwa Yesu nk’intare yo mu muryango wa Yuda. Ibi kandi byanditswe murI yeremiya 23:5 aho avuga kuza kwa Yesu nk’intare yo mu rubyaro rwa Dawidi uzategeka isi.

Mariko, mu nkurunziza ya 2 muri enye zo mu isezerano rishya, bakeka ko yaba yaranditswe na Yohana witwaga Mariko akaba yari umuhungu wa Mariya w’i Yerusalemu. Yari afitanye isano na Barnabasi. Uyu kandi yagendanaga na Petero, bikaba ari ho byavuye ko bamwe mubasesenguzi ba Bibiliya bizera ko iki gitabo cyaba cyaranditswe na Petero. Mariko yerekana Yesu nk’umugaragu, umuntu wicisha bugufi akorera abandi. Ibitangaza 19 bigaragara muri Mariko, 8 birebana no gukiza indwara, 5 byerekana imbaraga za Yesu ku byaremwe, 4 bikerekana ubushobozi bwe ku madayimoni naho 2 bikerekana ubushobozi bwe ku rupfu.

Inkuru nziza ya Luka yanditswe na Luka wari umuganga, bivugwa ko Luka yari inshuti cyane ya Pawulo kandi ko ashobora kuba yari umuganga we. Mu butumwa bwiza bwa Luka, Yesu yarekanywe nk’umwana w’umuntu. Yibanda cyane ku buntu Imana yagiriye abantu ibohereza umwana wayo Yesu Kristo. Luka kandi aha agaciro cyane isengesho mu gitabo cye. Niwe mwanditsi kandi wavuze cyane ku bagore. Luka ntabwo yanditse byinshi bihuye n’iby’abandi banditsi: kimwe cya kabiri cy’ibyo yanditse kirihariye. Agaragaza Yesu avuka, ubuzima bwe no gusubira mu ijuru.

Ubutumwa bwiza bwa Yohana ku rundi ruhande bwerekana Yesu nk’Imana. Umwanditsi w’iki gitabo ni Yohana ubwe. Intego y’iki gitabo ni ukwerekana Yesu nk’Imana yigize umuntu. Birashoboka ko Yohana ariwe wabaye hafi cyane ya Yesu kurusha aba bandi banditse ubutumwa bwiza. Urukundo yakundaga Yesu rurigaragaza cyane mu kuba ariwe wenyine wari uhari mu kubambwa kwe. Aha kandi hagaragara urukundo nanone Yesu yamukundaga ubwo yamusabaga kwita kuri nyina. Yohana yamenyekanye cyane nk’umwigishwa Yesu yakundaga. Iki gitabo cyerekana Imana nk’Imana Data wa twese. Yohana yerekanye ibitangaza 8 bya Yesu byose byerekana ubumana bwe.

Ibyakozwe n’intumwa ni igitabo kivuga ku itorero rya mbere, naho ibitabo bisigaye hafi ya byose ni amabaruwa usinye Ibyahishuwe. Ibyinshi byanditswe na Pawulo naho Ibyahishuwe byandikwa na Yohana, birimo ubuhanuzi bwo ku mperuka y’isi n’ukugaruka kwa Kristo.

Ibibazo

  1. Ni ukuhe kundi twakwita isezerano rishya ?
  2. Sesu agaragara mu isezerano rishya gusa ? Sobanura
  3. Isezerano rya kera n’isezerano rishya bihurira he ?
  4. Imana yatanze amategeko ibinyujie kuri nde ?
  5. Sobanura neza umugambi w’agakiza
  6. Nyuma y’umuhanuzi Malaki, habaye imyaka ingahe yo guceceka ?
  7. Ni nde sekuruza w’abizera bose ku isi?
  8. Isezerano rishya rifitanye isano n’iki ?
  9. Ibitabo bigize isezerano rishya byashyizwe hamwe ryari ?
  10. Kubera iki tutagomba guta umwanya kukumenya umubare nyawo w’abanditsi b’isezearno rishya ?
  11. Kuki tugomba gusoma bibiliya yose kandi neza ?
  12. Matayo yari azwi kurihe zina rindi ?
  13. Igitabo cya Matayo kibanda ku ki ?
  14. Ni iyihe nyamaswa igerernywa n’ubwami?
  15. Ibisekuruza bya Yesu bivugwa muri Matayo bihamya iki ?
  16. Mariko yerekana Yesu nk’iki ?
  17. Hari ibitangaza bingahe bivugwa mu gitabo cya Mariko ?
  18. Mu gitabo cya Luka, yesu agaragazwa nk’iki ?
  19. Mu gitabo cya Yohana, yesu agaragazwa nk’iki ?
  20. Ni uwuhe mwigishwa wa yesu wagaragaye mu gihe yabambwagwa ?
  21. Ninde wanditse amabaruwa menshi mu isezerano rishya?
  22. Ni ikihe gitabo cyerekana ko Imana ari umubyeyi, Data wa twese ?
  23. Igitabo cy’Ibyakozwe kibanda ku ki ?
  24. Ibyahishuwe byibanda ku ki ?
  25. Ibyahishuwe byanditswe nande ?
Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Abagalatiya 3:8; Itangiriro 3:15; I yeremiya 23:5;

Ornella Isheja ni muntu ki ?