Uburinzi ku bintu bitatu bigize umuntu aribyo: umwuka, ubugingo, n’ umubiri

Imana yitaye cyane ku burinzi bw' ibintu bitatu bigize umuntu. Birakwiye ko mu mibereho yacu ya buri munsi buri cyose muri byo tugenzura niba gikoreshwa neza, cyane cyane mu guhesha Imana icyubahiro. Dr. Silas na Mama Joyce bakoze ikiganiro ku mikoranire y' umutima, n' ubwenge, n' umubiri. Imana iri kudusezeranya uburinzi bwa buri kimwe muri ibyo bitatu.
Yanditswe na: Dr. Silas Kanyabigega
Yasubiwemo: Ku cyumweru, 10 Mutarama 2021
Uburinzi ku bintu bitatu bigize umuntu aribyo: umwuka, ubugingo, n’ umubiri
Uburinzi ku bintu 3 bigize umuntu - Pst Dr. Silas na Madamu

Dr. Silas Kanyabigega na Madame we Venantie bakoze ikiganiro ku burinzi Imana ikorera ibigize umuntu. Ni icy’ ingenzi cyane kuko buri cyose muri ibi bivuzwe ari ingenzi ku muntu uwo ari we wese.

Bifashishije Ijambo ry’Imana riboneka muri 1 Abatesalonike 5:23-24. Dr. Silas yakomeje avuga ko aya magambo yo muri Bibliya yanditse neza cyane ariko ko yumvikana mu buryo bw’ Umwuka, ari narwo rurimi rwa Bibliya. Asobanura ko buriya icyari kigenderewe  ari uko Imana yashakaga kumvikanisha ko abantu bakeneye uburinzi bwuzuye, bukorerwa umutima, bugakorerwa ubwonko (ubwenge), bugakorerwa n’umubiri. Uburinzi bufatiye kuri ibi bintu uko ari 3 buba bwuzuye, bityo umuntu aba atekanye mu mpande zose zimugize.

Dr. Silas yinjiye mu mikoranire y’ ibyo bitatu byose bigize umuntu. Bibliya ivuga neza umutima icyo ari cyo. Imigani 4:23. Yagize icyo avuga ku mikoranire y’ibi bintu bigize umuntu uko ari bitatu. Yavuze ko umutima ari wo ubitse iby’ ubumuntu byose bya nyirabyo. Akomeza asobanura ko umutima ari wo ubitse byose birebana n’ uwo muntu: urukundo, urwango, ibyifuzo, mbese gahunda z’ ubuzima z’ uwo muntu.

Dore uko bikorana: umutima w’ umuntu uha itangazo ubwonko rirebana n’uko wifuza ikintu cyangwa ibintu byakorwa. Noneho ubwonko (twagereranya na Mudasobwa) bugategeka urugingo cyangwa ingingo gushyira mu bikorwa icyifuzo gitanzwe n’ umutima, noneho urugingo rugakora icyo rubwiwe n’ ubwonko. Bityo rero uko ari bitatu byose biba byuzuzanyije.

Icyitonderwa: habaho igihe Itangazo (communication) umutima uhaye ubwonko ritubahirizwa bitewe n’ uko imikoranire hagati y’ umutima n’ ubwonko itakimeze neza, ari nacyo gihe tuvuga ko umuntu yasaze, cyangwa afite icyo abuze.

Twanzuye rero tuvuga ko abavugabutumwa bakwiye kwigisha neza Ijambo ry’ Imana kuko ibigiye mu mutima w’ umuntu ari nabyo uwo mutima ubwira ubwonko gutegeka ingingo gukora. Twasanze ko iyo umutima wemeye gutegekwa n’ Umwuka w’ Imana, icyo  gihe amabwiriza uwo mutima uha ubwonko aba ari mu bushake bw’ Imana, bityo uwo muntu akitwa umukiranutsi mu maso y’ Imana. Iyo umutima uteye utwatsi Umwuka w’ Imana, icyo gihe uwo mutima uha ubwonko amabwiriza atubahisha Imana. Tureke rero ibigize umuntu byose uko ari bitatu byubahishe Imana, bityo n’ uburinzi Imana idusezeranya ibudukorere inatwishimiye.

Niba ushaka gukurikirana iki kiganiro mu buryo bw’ amajwi wacyumva kuri youtube kuri iyi Link: https://www.youtube.com/watch?v=hb1lOfOJ_j8

Imana ibahe imigisha.

 

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
1 Abatesalonike 5:23-24; Imigani 4:23;

Dr. Silas Kanyabigega ni muntu ki ?