Yuda umwigishwa w’amayobera: Ubuzima Butangaje Bwa Isikariyoti butavuzwe muri Bibiliya

Yanditswe na: Wellars Mvuyekure
Yasubiwemo: Kuwa gatatu, 30 Nzeli 2020
Yuda umwigishwa w’amayobera: Ubuzima Butangaje Bwa Isikariyoti butavuzwe muri Bibiliya

Uyu Mugabo w’Uburanga azwiho kuba Umwigishwa wa Yesu wamuhemukiye kugirango abone Amafaranga. Nubwo azwi cyane muri Bibiliya, burya ibintu bicye ni byo bizwi kuri uyu mwigishwa wavuzweho gukunda amafaranga cyane.  Uretse kuba yarakundaga amafaranga akaba yaranagambaniye Umwigisha we, ubuzima bwe buratangaje cyane ku buryo abagerageje gukurikirana inkuru ze zitavuzwe mu nyandiko za Bibiliya batunguwe n’imibereho ikakaye yanyuzemo mbere y’urupfu rw’ikimenya bose rwe. Bimwe mu byaranze ubuzima bukomeye bwa Yuda Isikariyoti butavuzwe muri Bibiliya  ni byo nshaka kugarukaho muri iyi nkuru nateguye nifashishije Bibiliya na bimwe mu bitabo by’amateka bitandukanye.

Yuda Isikariyoti mwene Simon Isikariyoti na Cyborea Isikaliyoti yavukiye ahitwa Kerioth, Umujyi muto uherereye mu majyepfo ya Yudaya. Yakomokaga mu Muryango ukize kandi wubahwaga cyane. Mu byukuri Yuda yari umuntu w’urusengero kandi yari umuhanga mu byo gucunga imari. Inyandiko zanditswe n’abantu batandukanye zemeza ko Yuda yari umugabo w’uburanga  wakundaga gukora cyane.

Igihe Yuda yamaraga kugambanira umwigisha we, nawe yajyanye n’agatsiko k’abantu benshi berekezaga i Karuvali aho Yesu yagombaga kubambirwa. Yitegereje ibitutsi, inkoni n’ubugizi bwa nabi Umwigisha we yakorerwaga maze Yuda afata inzira ariruka ava mu bantu. Mu gihe yirukaga buhumyi ngo yakubitanye n’imbwa nini cyane mu buryo bw’igitangaza imuruma umusaya yari yarakoresheje agambanira Yesu. Iki rero ni kimwe mu bitangaza bidasanzwe byabaye kuri Yuda utasanga mu mpapuro za Bibiliya.

Mu masaha yanyuma y’ubuzima bwe yiboneye ugukomera kw’icyaha yakoze kandi biravugwa ko yaba yarahuye na Satani. Ibimenyetso by’imbwa cyangwa injangwe y’umukara byatoranijwe n’abamaji bo mu bihugu bitandukanye nk’uburyo Satani ashobora kwigaragarizamo. Abasesenguzi rero bagendera kuri ibyo bemeza ko yashoje ubuzima bwe ahuye na Satani imbona nkubone. Gusa ibi byose ntacyo Bibiliya ibivugaho.

Inyandiko iherutse kuvumburwa imaze imyaka 1200 yanditswe mu Gikopitite( Ururimi rwo mu Misiri rukoresha inyuguti z’Ikigereki) ivuga ko Yuda yakoresheje gusomana agambanira Umwigisha we kubera ko Yesu yari afite ubushobozi bwo guhindura Isura. Bakomeza bavuga ko gusomana kwa Yuda cyari ikimenyetso cyo kwerekana Yesu cyane ko batabashaga kumusobanukirwa kuburyo bworoshye. Ku rundi ruhande, ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe n’abantu batandukanye ntibagerageza gusobanura impamvu yo gusomana mu bugambanyi bwe.

Kubera icyubahiro cyinshi yari afite mu ntumwa, Yuda yakoreshaga ubutware bukomeye. We ubwe yibonagamo imico y’ihoho maze akabona ko bagenzi be bari hasi cyane batameze nka we ngo babashe kumenya kugenzura no kugira ubuhanga nk’ubwe. Yabonaga ko batazi gukoresha amahirwe bafite no kumenya gukoresha igihe bahawe.

Ababonye Amasaha ya nyuma y’ubuzima bwe bavuze ko umugozi yari yimanitseho wari waciwe n’uburemere bwe. N’uko Yuda aguye arasandara kandi imbwa zariye ku nyama ze ariko aza gushyingurwa mu buryo bwihuse. ( Byakuwe mu gitabo cyitwa Desire of Ages). Birababaje cyane, uwari warabanye na Yesu imyaka hafi 3 yose yashoreje ubuzima bwe mu mahitamo yanejeje Satani!

 Wibuke ko Abigishwa bose uko ari 12 bari bafite imico itandukanye kandi bari abanyabyaha bikabije nyamara bose barahindutse bagira umutima Kristo yishimiraga. Mu buryo bunyuranye n’ubwo Yuda ntiyabashije guhindurwa n’ibyigisho bikomeye bya Yesu. Ni abantu bangana iki bibera mu matorero ariko batarahindurwa n’ibihavugirwa? Dukeneye kwisubiraho tutaragera ku rugero rwa Yuda.

Imana ibahe umugisha. 

Wellars Mvuyekure ni muntu ki ?

Wellars MVUYEKURE ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi n'ubumenyamuntu. Ni umukristo watangiye urugendo rujya mu ijuru, yasomye kandi akurikirira hafi amateka avugwa na Bibiliya. Mwandikire cyangwa umuhamagare kuri 0788745884 niba hari icyo udasobanukiwe.