Yuda: inshamake ku rwandiko rwanditswe na Yuda

Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Ku cyumweru, 07 Gashyantare 2021
Yuda: inshamake ku rwandiko rwanditswe na Yuda

Umwanditsi

Nk’izindi nzandiko nyinshi zo mu isezerano rishya, izina ry’uru rwandiko niryo izina ry’umwanditsi warwo. Abantu benshi bavuga uko uyu Yuda ari mwene se wabo wa Yesu kubera impamvu 2. Iyambere Ni uko muri uru rwandiko uwarwanditse yavuze ko ari mwene se wa Yakobo (Yuda 1:1), bivuze ko uyu Yuda wanditse iki gitabo atari Intumwa yitwaga Yuda bitaga “mwene Yakobo” (Luka 6:16). Umwanditsi w’icyo gitabo yivugiye ko yari mwene se wa Yakobo. Ibyo bimuhesha kuba yari afitanye isano na Yesu (amakuru arambuye kuri Yakobo wasoma inkuru twakoze ku gitabo cya Yakobo)

Icya kabiri, murI matayo 13:55 tuhabona amazina y’abavandimwe ba Yesu tubona ko harimo; Yakobo na Yuda. Nkuko byagenze kuri mukuru we Yakobo, Yuda ntiyigeze yizera Kristo akiriho, nyuma yo kubambwa no kuzuka nibyo byatumye Yuda ahinduka Umwigishwa wa mwene se Yesu

Mu 1 Abakorinto 9:5 haduha amakuru avuga ko bene se ba Yesu hamwe n’abagore babo bajyanaga mu ngendo z’ivugabutumwa. Duhereye kuri ibyo dushobora kubona buryo ki uyu mugabo utaremeraga Yesu na gato, nawe yaje guhinduka umwizera ukomeye wa Kristo.

Kuba yaragendaga abwiriza ubutumwa mu mijyi itandukanye kandi yitiranwa na Yuda wagambaniye Kristo birashoboka ko byatumaga abenshi bamwibazaho, icyo ni ikintu cyamusabaga kuba urugero rwiza rwo gukiranuka ngo ahinyuze abamutekerezaga ko ahwanye na bazina we Yuda Isikariyoti

Igihe iki cyandikiwe

Igitabo cya Yuda ni urwandiko bigoye kumenya igihe rwandikiwe kubera ko na Bibiliya ubwayo ivuga ibintu bike ku mwanditsi wacyo kandi n’iki gitabo ubwacyo ntikivuga ahantu cyangwa abantu runaka.

Ikimenyetso kimwe rukumbi gishobora kudufasha kumenya igihe cyandikiwe ni ukureba isano iri hagati y’iki gitabo n’urwandiko rwa kabiri rwa Petero. Twibuke ko bivugwa ko Petero yanditse urwandiko rwa kabiri Petero mu mwaka wa 64 na 66, ubwo na Yuda yaba yaranditse ahagana mu mwaka wa ,67 na 80.

Kubera iki gitabo ari ingenzi?

Mu magambo make yanditswe n’uyu mugabo, intero ye yari ukurwanya abigisha b’ibinyoma ndetse ko bakwiye kurwanwa bakanirukanwa mu itorero. Mu magambo make Yuda ntiyari afite umwanya wo kwirirwa yinginga abafite imyizerere nkiyo cyangwa ngo bimutware umwanya munini abitekerezaho.

Yabonaga mu itorero imico n’abantu bikwiye gucibwa. urugero ni  nk’abantu basuzuguraga abatware n’abishakiraga icyubahiro. Nk’umuti kuri ibyo bibazo yifashishije ingero zitandukanye zo mu Bibiliya, yavuze icyo abitekerezaho. Kuva kuri Kayini yica Abeli kugera ku gihano cyahawe ab’i Sodoma na Gomora (Yuda 1:7-11)

Intego y’igitabo

Intego y’iki gitabo iri mu buryo bubiri: (1) yashakaga guhishura abigishabinyoma bari barinjiriye itorero (2) yashakaga gukomeza abera anabakangurira guhagarara bagashikama mu kwizera bakarwanirira ukuri.

Yuda yari yaramenye ko abigishabinyoma bakunda gucengera mu itorero biyoberanije bityo abizera ntibamenye ko batewe kare, rero yanditse uru rwandiko ngo agaragaze imiterere yabo ku buryo buri wese azajya ahita abamenya hakiri kare batarinjirira itorero ngo bayobye abantu.

Gusa ikirenze ku kuba yarashaka kumenyesha abantu ibyo abo babisha, yari anashaka ko  bahaguruka bakarwanya abanzi bose na Kristo. Icyari kubafasha ni uguhoza ku mutima inyigisho bahawe n’intumwa, bubakana, bakaba umugozi umwe mu kwizera, bagasengera mu mwuka, kandi bagahora mu rukundo rw’Imana (Yuda 1:17-21).

Iki gitabo gifite insanganyamatsiko itomoye yitwa “impuguro zerekeye ubuyobe, iki kiduha ingero z’abayobye, igitera ubuyobe, ibiranga abantu bameze batyo, umusaruro w’inyigisho z’ubuyobe n’uko twakwirinda ubuyobe, tukabanaburwanya.

“Igisobanuro cy’ubuyobe kiboneka muri iki gitabo.” 

IBYINGENZI WAMENYA KURI IKI GITABO

  1. umwanditsi: Yuda wari mwene se wa Yesu, akaba yaravukanaga na Yakobo (Matayo 13:15)
  2. ibyanditswe: igitabo cya Yuda
  3. igihe yandikiye n’aho yandikiye: 85 A.D., birashoboka ko yari i Yerusalemu
  4. impamvu: kurwanya ubuyobe
  5. abandikiwe: Abizera bose

Abantu b’ingenzi muri iki gitabo

  1. Yuda, mwene se wa Kristo, yavukanga na Yakobo (Yakobo wanditse urwandiko rwa Yakobo),
  2. Mikayile, Malayika w’Imana, umurinzi wa Isiraheli (Daniyeli 12:1), muri uru rwandiko avugwa uko yarwaniye na Satani umurambo wa Mose.
  3. Kayini, wishe murumuna we Abeli (Itangiriro 4:8), wanze gutambira Uwiteka igitambo cy’amaraso. Nawe ni urugero rw’ubuyobe.
  4. Balamu, umuhanuzi w’ibinyoma ugaragara mu isezerano rya Kera (Kubara 22-24)
  5. Kora: umugabo wabayeho mu isezerano rya Kera, wagomeye Mose (Kubara 16), nawe ni urugero rw’ubuyobe no kugoma.
  6. Enoki, umugabo wabayeho mu isezerano rya kera ubyara Metusela, (Itangiriro 5:21-24), muri uru rwandiko avugwa nk’umuntu wabayeho cy’ubuyobe bukabije no kugomera Imana mbere y’umwuzure.

Umwihariko w’iki gitabo

  1. Hari abanditsi batatu bavuze ibintu bitandukanye kuri iki gitabo:
    • “igitabo gito, ariko cyuzuye amagambo meza y’ubuntu bw’ijuru” Origen
    • “ni igitabo kidakoresha indi mirongo ariko gishyira ku mugaragaro ubuyobe ” D. Edmond Hiebert
    • “igitabo abantu benshi batitaho mu isezerano rishya” Douglas Rowston
  1. uyu Yuda hamwe n’abandi bavandimwe bose ba Yesu bari baranze kwemera Kristo kugeza igihe yazukaga (Yohana 7:3-8). Bari kumwe hamwe na Mariya nyina wa Yesu mu cyumba cyo hejuru mbere ya Pentekote. (Ibyakozwe 1:13).
  2. Yuda yari yarashatse umugore wamuherekezaga aho byajyaga hose (1 Abakorinto 9:5).
  3. “intango z’itorero tuzibona mu Ibyakozwe, mu gihe uko umusozo w’itorero uzamera tuwubona mu rwandiko rwa Yuda. Ibyo bikorwa bizaranga icyo gihe ushobora kubyita ibikorwa by’abatubaha Imana. Yuda ni cyo gitabo cyonyine cyo muri Bibiliya aho amagambo yacyo yose yandikiwe gushyira hanze uko kutubaha Imana gukabije kuzatera, uko kuzaba kumeze. Uko kutubaha Imana gukabije kuzabanziriza kuza k’Umwami Yesu. Iyo igitabo cya Yuda kiza kuba kitarabayeho ntabwo twari kumenya ishusho y’uzuye y’ubutumwa bwiza butangirira mu bitabo by’ivanjiriri. (Luka 18:8; 2 Abatesalonike 2:3; 1 Timoteyo 4:1; 2 Timoteyo 4:3; 2 Petero 2:1; 2 Petero 3:3). Ukutubaha Imana kuva mu buyobe, Yuda niwe muntu ukuvuga ku mugaragaro ndetse bigaragara ko igihe yandikaga uru rwandiko abameze batyo bari benshi mu itorero.  Uyu mwanditsi asubiza abasomyi b’igitabo cye inyuma mu mateka ya muntu. Atwibutsa kutubaha Imana kwabayeho abantu bakiva muri Edeni Kayini yicaga murumuna we Abeli, no mu mateka y’abisiraheli uko batubashye Imana. Umwanditsi kandi atanga ingero z’abami, abahanuzi, abanyabyaha, umuriro w’iteka , ibyago byateye aba kera kubera kutubaha Imana, n’ibyiringiro by’agakiza kacu.

Muri make iki ni umwandiko utubwira ubugwe buzatera bamwe mu itorero bukabatera kutubaha Imana bishingikirije inyigisho z’ubuyobe.

6. iki gitabo ukigereranije n’urwandiko rwa kabiri rwa Petero byose birwanya inyigisho z’ibinyoma.

  • reba 2 Petero 2:1-3, 10-22. ubigereranye na  Yuda 4, 10-19.
  • Petero we yavugaga abigishabinyoma nk’abantu bazabaho mu gihe kizaza (2:1), mu gihe Yuda we yababonaga mu itorero muri icyo gihe.(v. 4).
  • izi nzandiko zombi zivuga ku bamalayika baguye (2 Petero 2:4; Jude 6).
  • zose zitanga ingero kuri Sodoma na Gomora (2 Petero 2:6; Jude 7).
  • bose batanga ho Balamu nk’urugero rwo kutubaha Imana (2 Petero 2:15-16; Jude 11).
  • bose bageraranije abo batubaha Imana nk’ibicu bitagira amazi (2 Petero 2:17; Jude 12).
  1. igitabo cya Yuda gifatwa nk’igitabo cy’abacamanza mu isezerano rishya.
  2. Yuda yakoresheje amagambo yavuye mu bitabo bitaboneka ku rutonde byo muri Bibiliya. Ibyo bitabo ni:
  • Ibitekerezo bya Enoki (Yuda 9)
  • igitabo cya Enoki (Yuda 14-15)—ibi na Pawulo yarabikoze. (Ibyakozwe 17:28; Tito 1:12.)
  1. Yuda yandika iki gitabo ntabwo yari agamije kwandika uru rwandiko rwumvikana mo uburakari, arimo avuga ku batubaha Imana, ahubwo yari agamije kwandika ku gakiza ariko umwuka amutegeka kwandika kur’ibyo.
  2. hamwe n’igitabo cy’ibyahishuwe, nibyo bitabo byonyine mu isezerano rishya bivaga kuri Malayika Mikayeli. (Yuda 9; Ibyahishuwe 12:7).
  1. iki nicyo gitabo cyonyine cyo mu isezerano rishya kiduha akanunu k’inyigisho n’ibugabutumwa byahawe abantu babayeho mbere y’umwuzure. (Yuda 14-15.)
  1. iki nicyo gitabo cyonyine muri Bibilia gitangizwa no kurindirwa Muri Kristo kandi agasoza nanone abivuga.
  2. kimwe mu bintu iki gitabo cyihariyeho ni uburyo ibintu byinshi bigiye biri mu matsinda y’ibintu bitatu bitatu. urugero:
  • ibintu bitatu biranga abizera (v. 1)
  1. barejejwe
  2. irabarokora
  3. irabahamagara
  • ibintu bitatu biranga indamukanyo (v. 2)
  1. imbabazi
  2. Amahoro
  3. Urukundo
  • amatsinda atatu y’abo mu isezerano rya kera bagomeye Iman (vv. 5-7)
  1. Abisiraheli batizeye
  2. Abamalayika baguye
  3. ab’i Sodomu n’i Gomora
  • abantu batu ku giti cyabo bagomeye Uwiteka (v. 11)
  1. Kayini
  2. Balamu
  3. Kora
  • hari ibintu bitatu dusabwa gukorera abantu (vv. 22, 23)

Yuda asoza urwandiko akoresha inyikirizo imwe mu nyikirizo (doxology) zikomeye zabayeho mu isezerano rishya (vv. 24, 25)

Amazina ya Yesu muri iki gitabo

  1. Yesu Kristo (v. 1)
  2. Yesu Kristo w’abami (v. 4)
  3. Imana imwe n’umukiza wacu (v. 25)

Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru

 

 

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Yuda 1:1; Luka 6:16; I matayo 13:55; 1 Abakorinto 9:5; Yuda 1:7-11; Yuda 1:17-21; Matayo 13:15; Daniyeli 12:1; Itangiriro 4:8; Kubara 22-24; Kubara 16; Itangiriro 5:21-24; Yohana 7:3-8; Yohana 7:3-8; Ibyakozwe 1:13; 1 Abakorinto 9:5; Luka 18:8; 2 Abatesalonike 2:3; 1 Timoteyo 4:1; 2 Timoteyo 4:3; 2 Petero 2:1; 2 Petero 3:3; 2 Petero 2:1-3, 10-22; Yuda 4, 10-19; 2 Petero 2:4; 2 Petero 2:6; 2 Petero 2:15-16; 2 Petero 2:17; Yuda 9; Yuda 14-15; Ibyakozwe 17:28; Tito 1:12; Yuda 9; Ibyahishuwe 12:7; Yuda 14-15;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"