Yanditswe na James kuwa 30-05-2025 saa 01:55:09 | Yarebwe: 23

Intangiriro
Mu bihe tugezemo, usanga hari impaka ndende ku bijyanye n’ubusambanyi bw’abahuje igitsina (ubutinganyi), haba mu mico, muri politiki ndetse no mu madini. Abantu benshi bibaza niba koko Imana yanga abaryamana n’abo bahuje igitsina, cyangwa niba ari ibintu by’umwihariko w’umuco w’igihe tugezemo cyangwa niba byarahozeho. Iyi nyandiko irasesengura icyo Bibiliya yigisha ku busambanyi bw’abahuje igitsina, ikarangiza yerekana ko Bibiliya ibyamaganira kure nk’icyaha.
1. Umugambi w’Imana ku Mibanire Mpuzabitsina
Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo bagirane umubano wihariye, uwo mubano ugaragaza urukundo, ugafasha mu kororoka ndetse no guheshanya icyubahiro. Mu gitabo cy’ Itangiriro 1:27-28 umwanditsi aragira ati “Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo… yabaremye ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha iti ‘Mubyare, mwororoke, mwuzure isi.’”

Imana yanga ubutinganyi cyane nkuko bigaragara muri Bibiliya Yera
Uyu mugambi w’Imana kandi ushimangirwa na Yesu ubwe, Matayo 19:4-6 haravuga hati “Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” Ibi byerekana neza ko umugambi w’Imana ku mibanire mpuzabitsina ari uwo hagati y’umugabo n’umugore binyuze mu gushyingirwa kwera.
2. Ubutinganyi ni Icyaha mu jisho ry’Imana
a. Isezerano rya Kera rivuga iki ku ubutinganyi?
Igitabo cy’Abalewi 18:22 kibivuga neza kiti “Ntuzaryamane n’umugabo nk’uko baryamana n’umugore; ni ikizira.” cyangwa “Ntugatinge abagabo, ni ikizira”. Na none mu Abalewi 20:13 handitse ngo “Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.” Iri jambo “ikizira” (mu giheburayo Toevah) risobanura ikintu Imana yanga rwose.
b) Isezerano Rishya rivuga iki ku ubutinganyi ?
Mu gitabo cyandikiwe Abaroma 1:26-27 haragira hati “…Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo”. 1 Abakorinto 6:9-10 “Mbese ntimuzi yuko abanyabyaha batazaragwa ubwami bw’Imana?… Abasambanyi, abasambanya abagabo cyangwa abaryamana na bo…”. 1 Timoteyo 1:9-10 “kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n’ibigande, n’abatubaha Imana n’abanyabyaha, n’abatari abera n’abatita ku by’Imana, n’abakubita ba se na ba nyina, n’abicanyi n’abasambanyi n’abagabo bendana, n’abanyaga abantu bakabagura, n’ababeshyi n’abarahira ibinyoma, n’ibindi byose bidahura n’inyigisho nzima”. Aya magambo yose ashimangira ko ubusambanyi bw’abahuje igitsina ari icyaha imbere y’Imana.

Imana yateganije ko umugore n’umugabo babana bakororoka bagakwira isi
3. Kuki Ibi Byanditswe Bigifite Agaciro Kugeza kuri Uyu Munsi?
Hari abavuga ko ibi byanditswe ku butinganyi bitakibereye igihe tugezemo. Ariko: 2 Timoteyo 3:16 “Ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana kandi bigira akamaro mu kwigisha, gucyaha, gukosora no kurera mu butungane.” Malaki 3:6 “Kuko jyewe Uwiteka ntahinduka…”. Bibiliya ni Ijambo ridahinduka ry’Imana. Ntabwo rigengwa n’umuco cyangwa ibitekerezo bishya by’abantu.
4. Mbese Dukwiye Kwanga ABATINGANYI ?
Oya. Dukwiye kubakunda nk’uko Yesu yakundaga abanyabyaha bose, ariko ntibisobanura kwemera cyangwa gushyigikira ubutinganyi cyangwa icyaha. Yohana 8:11 “…Nanjye sinagucira urubanza; genda, ariko ntuzongere gukora icyaha.”. Urukundo nyakuri rugomba kujyana n’ukuri. Icyo tugomba kumenya neza ni uko Yesu atigeze ahindura ukuri kugira ngo ahuze n’imico y’igihe cyari kigezweho. Ukuri guhora ari ukuri.
Umwanzuro
Ijambo ry’Imana ryamaganira kure Ubusambanyi bw’Abahuje Igitsina. Bibiliya yemeza ko ubusambanyi bw’abahuje igitsina ari icyaha. Umugambi w’Imana ku mibanire mpuzabitsina ni uw’umugabo n’umugore binyuze mu gushyingirwa kwera. Ubusambanyi ubwo ari bwo bwose butari mu gushyingirwa ni ugucumura ku Mana. Mwibuke icyo Imana yakoze ubwo Sodomu na Gomora (Itangiriro 19:4-8) bari barijanditse mu Butinganyi, byagenze gute ?
Urukundo si ukwemera icyaha, ni ugukunda umuntu ariko ukamwereka ukuri kw’Imana.

Inyandiko Zifashishijwe (References)
- Bibiliya Yera (Society Bible Publication)
- GotQuestions.org – What does the Bible say about homosexuality?
- John Piper, Desiring God – “What Does the Bible Say About Homosexuality?”
- Robert Gagnon, The Bible and Homosexual Practice: Texts and Hermeneutics (2001)
- The Gospel Coalition – Articles on Biblical sexuality
Imirongo iboneka muri iyi nkuru