Yanditswe na Hategekimana kuwa 14-04-2018 saa 23:16:54 | Yarebwe: 4636

Kuva 1:15-22, iyo dusomye neza ziriya nkuru zitwereka ukuntu Imana yakundaga ubwoko bwayo bw’abisirayeli kandi ibufiteho umugambi n’ubwo bari mu buretwa kwa Farawo butari bworoshye, ndetse tunasanga Farawo yaramenye ko bari kurushaho kugwira agashyiraho itegeko rivugako ababyaza babiri Shifura na Puwa b’Abaheburayokazi bazajya bacunga ko hari umuheburayokazi uzabyara umwana w’Umuhungu, ngo bajye bahita bamwica gusa Bibiriya ivuga neza ko babyanze ahubwo bakubaha Imana yo mu ijuru, abana barushaho kwiyongera ikintu kitanejeje Farawo .

Mugice cya kabiri dusangamo ko aribwo Mose yaje kuvuka, nyuma nyina abonye atashobora gukomeza kumuhisha ahitamo kumubohera akato amuhisha mu mu rufunzo, hanyuma ubwo umukobwa wa Farawo yazaga kwiyuhagira nibwo yamubonaga, kandi muzi ko itegeko ryo kwica abana bose bavuka ryari ryatanzwe na se Farawo, nibwo bamuzaniye umwana arimo arira, mushiki we asaba ko yajya kuzana uwo kumurera maze birakunda, ariko igitangaje agiye kumuzana azana nyina w’umwana aba ari we uhabwa akazi ko kumurera, murumva ko umugambi w’Imana utangaje kandi ari mwiza no kuri twe, nyuma yaho umwana amaze gukura nibwo bamujyanye kwa Farawo. Mose akurirayo kugeza ubwo yavagayo ajya kuragira intama mu gice cya 2 umurongo wa 15 ahitwa i Midiyani ari naho yimenyerezaga kuzayobora ubwoko bw’Imana. Yavuyeyo atumwe n’Imana kwa Farawo gukura ubwoko bw’Abisirayeli muri Egiputa kandi kubera umugambi w’Imana nubwo byabanje kugorana ariko yabakuyeyo nyuma y’ibyago icumi. Natwe rero umugambi w’imana ni mwiza kuri twe mureke tugire kwizera Imana itugambiriyeho ibyiza harimo n’Ubugingo buhoraho. Murakoze! nitwa Hakizimana Theogene.