Isi yacu ya none yuzuyemo ibibazo byinshi cyane bitandukanye, hariho ibibazo by’intambara, inzara, ubukene bukabije, indwara zitandukanye ndetse zitarabonerwa umuti nyamara hejuru yibyo byose hari ikibazo gikomeye cyane gihora mu mitima ndetse no mu bwenge bw’abantu, benshi tukibaza icyo kibazo ndetse n’abanyabwenge bo mu isi mu myaka myinshi ishize bibaza icyo kibazo, na Yobu mu gice cya
4.Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere yImana? Cyangwa uwabyawe numugore yabasha ate kuba intungane?
Yobu 25:4 ubwe yibajije icyo kibazo. Ikibazo ni iki: “
MBESE UMUNTU YABASHA ATE KUBA UMUKIRANUTSI IMBERE Y’IMANA? CYANGWA UWABYAWE N’UMUGORE YABASHA ATE KUBA INTUNGANE?“
Iki kibazo ahari wenda ntabwo twumva impamvu gikomeye ariko tugiye kureba impamvu gikomeye ndetse ko igisubizo cyayo kitava ku bwenge bw’abantu ahubwo ku MANA yonyine.
Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ababyeyi bacu ba mbere bamaze kugomera IMANA (
Inzoka yoshya Eva 1.Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti Ni ukuri koko Imana yaravuze iti Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi? 2.Uwo mugore arayisubiza ati Imbuto zibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, 3.keretse imbuto zigiti kiri hagati yingobyi ni zo Imana yatubwiye iti Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa. 4.Iyo nzoka ibwira umugore, iti Gupfa ntimuzapfa, 5.kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nkImana, mukamenya icyiza nikibi. 6.Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icyigikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho numugabo we wari kumwe na we, arazirya. 7.Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi byimitini, biremeramo ibicocero.Imana ihana inzoka na Adamu na Eva 8.Bumva imirindi yUwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo numugore we bihisha hagati yibiti byo muri iyo ngobyi amaso yUwiteka Imana. 9.Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti Uri he? 10.Arayisubiza ati Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa nuko nambaye ubusa, ndihisha. 11.Iramubaza iti Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho? 12.Uwo mugabo arayisubiza ati Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto zicyo giti, ndazirya. 13.Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti Icyo wakoze icyo ni iki? Uwo mugore arayisubiza ati Inzoka yanshukashutse ndazirya. 14.Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose ninyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose yubugingo bwawe. 15.Nzashyira urwango hagati yawe nuyu mugore, no hagati yurubyaro rwawe nurwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino. 16.Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara. 17.Na Adamu iramubwira iti Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, 18.buzajya bukumereramo imikeri nibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. 19.Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira. 20.Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina wabafite ubugingo bose. 21.Uwiteka Imana iremera Adamu numugore we imyambaro yimpu, irayibambika.Imana ikura Adamu muri Edeni 22.Uwiteka Imana iravuga iti Dore uyu muntu ahindutse nkimwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza nikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cyubugingo, akarya akarama iteka ryose. 23.Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. 24.Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rwiyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi ninkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cyubugingo.
Itangiriro 3) batandukanyijwe n’Imana kuko batumviye Imana yabaremye ndetse ibyo bigira ingaruka kuri buri umuntu wese uvuka mu isi, nkuko Uwiteka Imana yari yarababwiye yuko nibarya ku giti yababujije bagomba gupfa,
16.Uwiteka Imana iramutegeka iti Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, 17.ariko igiti cyubwenge bumenyesha icyiza nikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.
Itangiriro 2:16-17 haragira hati: “Uwiteka Imana iramutegeka iti ”Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa”. Nyamara amaze kutumvira yarapfuye (mu buryo bw’umwuka) ndetse nyuma aza gupfa mu buryo bw’umubiri.
Ibyo rero byageze no ku rubyaro rwa Adamu rwose ndetse bituma umuntu wese uvuka mu isi aba ari umunyabyaha imbere y’Umwami Imana ndetse niyo mpamvu Zaburi itubwira ko umunyabyaha avuka atundakanyijwe n’Uwiteka Imana, ndetse ikongera kutubwira ko twaremanywe gukiranuka, mu byaha arimo twabyariwe
7.Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye.
Zaburi 51:7, “Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye” na
4.Abanyabyaha batandukanywa nImana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya.
Zaburi 58:4 igira it: “abanyabyaha batandukanywa n’ Imana uhereye ku kuvuka kwabo, iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya” . Nuko rero kuba uruhinja ruvutse ibyo birahagije kugirango rube umunyabyaha mu maso y’Imana ihoraho; ibice 5 by’
Yesu yaturokoye iteka ryazanywe nigicumuro cya Adamu 12.Kuko bimeze bityo, nkuko ibyaha byazanywe mu isi numuntu umwe, urupfu rukazanwa nibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.
Abaroma 5:12 hagira hati “Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’ umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha”.
Ibi byose bitwereka uburyo tuvuka turi abanzi b’Umwami Imana ndetse turi babi cyane kandi nkuko
12.Imana ni umucamanza utabera, Ni Imana igira umujinya iminsi yose.
Zaburi 7:12“, Imana ni umucamanza utabera, ni Imana igira umujinya iminsi yose” ndetse ko Imana ishoborabyose, kandi ikiranuka idashobora kwirengagiza ibyaha byacu ndetse nkuko byanditswe yuko “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu”
23.kuko ibihembo byibyaha ari urupfu, ariko impano yImana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
Abaroma 6:23a. Nuko rero buri muntu yakwibaza ati:
Ni gute umuntu yaba umukiranutsi imbere y’ IMANA?