Ahagana k’umusozo w’urugendo rwe rwa gatatu rw’ivugabutumwa, amaze kuzenguruka Asia n’ibice by’Uburayi bya Masedoniya na Korinto (Ubugiriki), ari i Korinto, Pawulo niho yanditse uru rwandiko, kugirango rumubanzirize i Roma, abamenyeshako agambiriye kuzabasura.
Ubusanzwe Pawulo uko yakoraga yashingaga itorero muri buri mugi ukomeye, i Roma rero nk’umugi mukuru w’icyo gihugu yakifuje kuhashinga itorero ariko asanga hari abamutanze kurihatangiza ariko yashakaga kumenya imyizerere yaryo niba ritazahindurwa n’isi, uko rihagaze, abandikira ababwira ko azabasura, akomeza, ajya ahandi.
Iki gihe Pawulo yariho akusanya inkunga zo gufashisha abera b’i Yerusalemu kuko hari inzara iki gihe, ari i Korinto ariko agambiriye ko nageza iyo nkunga i Yerusalemu azakomeza i Roma akagera no muri Hasipaniya (Espagne/Spain)
Kugirango agere ahandi rero yagombaga kugira aho azakirirwa kandi azahagurukira, ariko nanone nta butware yari abafiteho kuko itorero ry’Abaroma atariwe wari wararitangije kandi ntibari baziranye ariyo mpamvu yisobanura cyane atangira uru rwandiko. Ubundi iyo abantu bataziranye cyane cyane mu gakiza aho abantu baba bakeneye kumenya ko bizera kimwe habaho kwibwirana kugirango bagendane baziranye.
Indi mpamvu ikomeye yatumye Pawulo yandikira Abaroma, byari ukugira ngo ababwirize hakiri kare atari yabageraho bitewe n’ibintu yumvaga byari i Roma, kuko wari umurwa mukuru w’ingoma ya Roma, abanyamahanga, tutirengangije ibiba mu migi ikomeye, ibyaha biba ari byinshi, bavugako mu bategetsi b’i Roma iki gihe bari 15, 14 muri bo bari abatinganyi, abana ntibumviraga ababyeyi, hari byinshi, mugice cya 1 kijya kurangira, dusoma ko Pawulo yabyumvise bituma ashaka kubandikira.
Imbere mu itorero naho harimo ibibazo, iri torero bavugako ryatangijwe n’abayuda bari baje i Yerusalemu k’umunsi wa Pantekote, barakizwa mu bihumbi bitatu (3000) bakijijwe kuri Pantekote, baragenda batangira itorero, iki gihe bavugako hari abayuda bagera kuri magana ane (400) i Roma benshi bari abacuruzi, itorero ryambere ry’i Roma ryari rigizwe n’abayuda gusa ariko igihe cy’umwami witwaga Kilawudiyo ngo habaho imvururu hagati y’abayuda n’abakristo, Abayuda bose barirukanwa, muribo harimo Akwila na Purisila bahuriye na Pawulo i Korinto, aribo bamuhaye amakuru, nyuma yo gupfa kwa Kilawudiyo, abayuda bemererwa kugaruka i Roma harimo n’abakristo b’abayuda, basanga abakristo b’abanyamahanga aribo bafite imirimo mu itorero.
Ababantu bari basanzwe batumvikana, abayuda bapinga abakristo bahoze ari abanyamahanga bitwaje amategeko n’imihango ya kiyuda, abakristo nabo bavugako aribo bakomeye kubera inshingano bahawe nyuma y’uko Abayuda bahunze n’ibindi… ariyo mpamvu Pawulo yandika nyuma yo kuvuga kubyaha bikorerwa mu murwa hanze, ahindukira kunga abo bantu bose bari mu itorero avuga ko twese hatavuyemo n’umwe twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana, agenda agaruka kuri ayo magambo, Abayuda n’abanyamahanga bose kimwe.
Akomeza agira ati “Imana ntiyibagiwe abayuda, nubwo birukanwe ikabyemera ariko izongera ibasubize mu mwanya wabo”.
Uru rwandiko ubwarwo, ni ubutumwa bwavuye mu kanwa ka Pawulo ukuze mu gakiza wamenye guhuza isezerano rya kera n’irishya, umaze guhura n’intambara nyinshi, umaze kumenya ubuzima bwa gikristo n’itorero, abwandika nko gusubiza ibibazo abakristo benshi baba bibazaho, uru rwandiko muzasanga yibazamo ibibazo byinshi akanabisubiza.
Incamake y’ubutumwa bukubiye muri uru rwandiko.
Imana irakiranuka ititaye kubiba mu isi. N’ubwo abantu bo ari abanyabyaha (
kugeza
20.kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa nimirimo itegetswe namategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.
Abaroma 3:20), Imana kandi ntabwo yica ahubwo ibabarira abahamwa n’ibyaha (
Gukiranuka guheshwa no kwizera Yesu Kristo 21.Ariko noneho hariho gukiranuka kwImana kwahishuwe kudaheshwa namategeko, nubwo amategeko nibyahanuwe ari byo biguhamya,
Abaroma 3:21) n’ubwo abantu badashobora kubaho uko kwera kw’Imana kubisaba mu nzira zabo cyangwa mu nzira z’amategeko (
Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha 1.Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2.Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3.Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4.Nuko rero, ku bwumubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nkuko Kristo yazuwe nubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5.Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nkurwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nkukwe. 6.Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri wibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata zibyaha, 7.kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8.Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we, 9.kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10.Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bwibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bwImana. 11.Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12.Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13.Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nkabazuke, ningingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14.Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa namategeko, ahubwo mutwarwa nubuntu. 15.Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa namategeko, ahubwo dutwarwa nubuntu? Ntibikabeho! 16.Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata zuwo mwumvira uwo, imbata zibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka? 17.Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata zibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima,
Abaroma 6:1-17) n’ubwo abantu bamererwa nabi kandi bikagaragarako gucungurwa gutinze (
18.Mbonye yuko imibabaro yiki gihe idakwiriye kugereranywa nubwiza tuzahishurirwa, 19.kuko ndetse nibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kwabana bImana, 20.kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bwibitagira umumaro. Icyakora si ku bwubushake bwabyo ahubwo ni ku bwubushake bwUwabubishyizemo, 21.yiringira yuko na byo bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo wubwiza bwabana bImana. 22.Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu, 23.ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafite umuganura wUmwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana bImana, ari ko gucungurwa kwimibiri yacu, 24.kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona? 25.Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana. 26.Uko ni ko nUmwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa, 27.kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nkuko Imana ishaka. 28.Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nkuko yabigambiriye, 29.kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa nishusho yUmwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. 30.Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, nabo yatsindishirije yabahaye ubwiza.Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? 31.None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? 32.Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana nibindi byose? 33.Ni nde uzarega intore zImana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? 34.Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bwImana adusabira? 35.Ni nde wadutandukanya nurukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? 36.Nkuko byanditswe ngoTuricwa umunsi ukira bakuduhora, Twahwanijwe nintama zimbagwa. 37.Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha nuwadukunze, 38.kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, 39.cyangwa uburebure bwigihagararo, cyangwa uburebure bwikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya nurukundo rwImana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.
Abaroma 8:18-39) n’ubwo abayuda benshi batizera (
Pawulo aterwa agahinda no kutizera kwAbisirayeli 1.Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera, 2.yuko mfite agahinda kenshi numubabaro udatuza mu mutima wanjye. 3.Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo bumuryango wanjye ku mubiri 4.kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana bImana no guhabwa icyubahiro, namasezerano namategeko, nimihango yo gukorera Imana. 5.Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen. 6.Icyakora si ukugira ngo ijambo ryImana ryahindutse ubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose, 7.kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwo yabwiwe ngo Kuri Isaka ni ho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa. 8.Ibyo ni ukuvuga yuko abana bumubiri atari bo bana bImana, ahubwo abana bisezerano ni bo bemerwa ko ari urubyaro rwayo, 9.kuko ijambo ryisezerano ryari iri ngo Mu mwaka utaha magingo aya nzaza, Sara abyare umuhungu. 10.Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe numwe, ari we Isaka sogokuruza, 11.-13 na we yabwiwe ngo Umukuru azaba umugaragu wumuto nkuko byanditswe ngo Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara.
Abaroma 9:1-11), Imana yo irakiranuka, kandi ku bw’ubuntu bwayo yaratubabariye, kubera izo mbabazi yatugiriye, dukwiye kubaho ubuzima bwerekana ko twakiriye izo mbabazi n’ubwo buntu (
Imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo 1.Nuko bene Data, ndabinginga ku bwimbabazi zImana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa nImana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2.Kandi ntimwishushanye nabiki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. 3.Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe nubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nkuko Imana yagereye umuntu wese kwizera. 4.Nkuko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, 5.natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. 6.Nuko kuko dufite impano zitandukanye nkuko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana, 7.cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura ibyImana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha, 8.cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe. 9.Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane nibyiza. 10.Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku byicyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we, 11.ku byumwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. 12.Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, 13.mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi. 14.Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. 15.Mwishimane nabishima, murirane nabarira. 16.Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana nibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.
Abaroma 12:1-16).
Icyo urwandiko rw’Abaroma rutwigisha.
Rutwigisha ko tudakwiye kwiyiringira, ahubwo twiringire Yesu utanga agakiza. (igice 1-5)
Dukwiye kwigana kwizera kw’Aburahamu; (igice 4)
Kwihanganira ibitugerageza, (igice 5:1-11)
Dupfe kucyaha buri munsi, (igice 6:1-7:25)
Tugendere mumwuka iteka (igice 8:1-17)
Twizere ko imbere tuzahabwa ubwiza butagereranywa, kandi ko Imana izakura ibyiza mu mibabaro duhura nayo ubu (igice 8:18-39)
Dusenge kandi twamamaze ubutumwa bwiza mu bazimiye cyane cyane Abayuda (igice 9:1-11:32)
Dushimire Imana ku bw’ubwenge n’ubuhanga mumugambi wo kuducungura (igice 11:33-36)
Impuguro zitari zimwe kuburyo ubutumwa bufite imbaraga kandi bukora mu itorero ndetse no mw’isi (igice 12-15)
Tugire urukundo ruzirikana bene data umwe, umwe, kandi nitunabasengera tubavuge mu mazina yabo (igice 16).