Yanditswe na Samson kuwa 28-05-2025 saa 20:35:44 | Yarebwe: 13

Igihe kirirukanka!


Niba ufite imyaka mirongo itandatu (60), ushobora kubaho indi myaka cumi n’itanu! Niba ufite imyaka mirongo itanu, ushobora kuba usigaje makumyabiri n’itanu. (25)! Niba ufite imyaka mirongo ine, ushobora kuba usigaje mirongo itatu n’itanu! Niba ufite imyaka makumyabiri n’itanu, ushobora kuba usigaje mirongo itanu! Niba ufite imyaka cumi n’itanu ushobora kuba usigaje mirongo itandatu! Iyi mibare ishaka kuvuga ko uzabaho imyaka mirongo irindwi n’itanu. Hari ibintu bibiri umuntu yakwibazaho.

Icyambere, ntacyemeza ko uzabaho igihe kirekire kingana gityo. Ushobora gupfa mbere y’icyo gihe. Niba warageze mu irimbi, waba wariboneye ko haba imva z’abantu bapfuye bafite imyaka itandukanye, hari ab’ukwezi kumwe, umwaka umwe, imyaka cumi n’itanu, makumyabiri, mirongo itatu, mirongo itanu, mirongo itandatu n’iyindi n’iyindi.

Niba waritegereje neza, waba warabonye ko hari imva y’umuntu wapfuye ageze ku myaka ufite ubungubu, ntabwo rero ubuto bwawe bwakubuza gupfa. Urupfu rushobora kugutungura. Nta kundi kukwibutsa rero kurenze uku, urabyiyumviye. Niyo waba ubona ufite ubuzima butagira umuze, hari ibintu byinshi bishobora kuguhitana mu buryo bunyuranye. Muri ibyo umuntu yavuga nk’impanuka y’indege, impanuka y’imodoka, kwitura hasi n’ibindi. Kuba rero waba ukiri inkumi cyangwa umusore ufite ubuzima bwiza, ibyo ntacyo bihindura. Urupfu rutunguranye rushobora kukwanura kabone n’iyo waba ufite imyaka cumi n’itanu gusa. Hari ikindi umuntu yakongeraho.Tekereza gato. Birashoboka ko waba ufite indwara mu mubiri wawe. Ishobora kuba ari indwara y’umutima, umwijima, ibihaha, cyangwa impyiko. Ushobora no kuba warafashwe na kanseri cyangwa indi ndwara y’igikatu ariko ikaba ntabimenyetso biyigaragaza ufite. Imwe mu ndwara ufite, uyizi cyangwa utayizi,ishobora kukumunga vuba na vuba ikakwica uyu munsi cyangwa ejobundi. Ushobora rero kuba uri hafi yo guhangana n’urubanza ruzakugenera aho uzaba ibihe bidashira. Ibyo kandi bishobora kuba vuba cyane ku buryo utatekerezaga.

Icya kabiri, n’iyo waba wizeye kubaho imyaka mirongo irindwi n’itanu, ese waba usigaje imyaka ingahe kugira ngo ugeze kuri iyo myaka? Igihe kirihuta cyane. N’ubwo kuri wowe haba hasigaye imyaka mirongo itanu, iyo myaka ishobora guhita vuba cyane. Imyaka usigaranye ubu, yagabanutse ugereranije n’ejo hashize. Ejo hazaza, iyo myaka izarushaho kuba mike. Buri munota uhita, ukwegereza urupfu. Wabyemera utabyemera, urimo gupfa ruhongohongo (buhoro buhoro). Watangiye gupfa cyera umunsi uhimbaza ho isabukuru yawe ya mbere y’amavuko.

Bibiliya igira iti: “Mbese ubugingo ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto, kigaherako kigatamuka (Yakobo 4:14). Wagombye gusenga utya kimwe n’umunyazaburi uti: Uwiteka umenyeshe iherezo ryanjye. Mbwira iminsi nsigaje, kugirango niyumvire uburyo meze nk’igikenyeri. Dore wahaye iminsi yanjye ubugari bungana n’ubw’ikiganza; kandi ubugingo bwanjye imbere yawe ni ubusabusa. Nibyo koko umuntu mu gihagararo ni umuyaga (Zaburi 39:5-6)

URUPFU SIRWO RUZABA lHEREZO


lyaba ubuzima bwari bugufi, kandi ibyabwo bizwi neza, urupfu narwo rukaba indunduro y’ubuzima, nta mpungenge twagombye kugira. lkibazo ni uko urupfu tuzi atari iherezo. Urupfu ni intangiriro. Ni urugi (umuryango), rutwinjiza mu bundi buzima. Bibiliya igira iti: “Abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma hakaza urubanza” (Abaheburayo 9:27) “Hanyuma mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo biraramburwa…Kandi n’ikindi gitabo kiraramburwa, nicyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja iruka abapfuye bo muri yo urupfu n’ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze” (Ibyahishuwe 20:12). Urupfu ruzaba intangiriro y’ibihe bidashira. Uzakomeza kubaho imyaka ibihumbi n’ibihumbi nyuma y’urupfu rwawe. Ushobora guhitamo kunangira ntiwemere ko hari ubuzima nyuma y’urupfu, ariko igihe uzavira kuri iyi si uzibonera ko ari ukuri, gusa amazi azaba yarenze inkombe ku buryo ntacyo wahindura.

AHANTU HABIRI HARAGUTEGEREJE NYUMA Y’URUPFU


Hari ahantu habiri habugenewe kuba ibihe bidashira. Buri muntu azatura hamwe muri ho. Bamwe bazashyirwa mu nyanja y’umuriro, abandi bajye mu Ijuru. Kubyerekeranye n’inyanja y’umuriro, Bibiliya igira iti: “Ariko ku bahemu, intumva, abasenga ibigirwamana, abicanyi, abasambanyi, abahehesi n’ababeshyi bose uruhare rwabo ruzaba mu nyenga y’umuriro, urwo akaba arirwo rupfu rwa kabiri“ (Ibyahishuwe 21:8)

Abazajya mu nyanja y’umuriro bazagumamo ubuziraherezo. Satani azaba umutware n’umwami w’umuriro utazima. N’abambari be bazabanamo nawe ubuziraherezo. Bibiliya igira iti: “Satani wari warabigaruriye ajugunywa mu nyenga y’umuriro ahari ikinyamanswa n’umuhanuzi w’ikinyoma. Bazababazwa ijoro n’amanywa ibihe bidashira” (Ibyahishuwe 20:10). Bibiliya yongeraho iti: Urupfu n’ikuzimu bijugunywa mu nyenga y’umuriro. Nirwo rupfu rwa kabiri arirwo nyanja y’umuriro. Uwo izina rye ritabonetse mu gitabo cy ‘ubugingo yajugunywe mu nyenga y ‘umuriro”. (Ibyahishuwe 20: 14-15). Ntabwo buri muntu azajugunywa mu nyanja y’umuriro. Bamwe bazajya mu Ijuru: “Nta gicibwa kizongera kubaho. Ubwami bw’Imana n’ubw’Umwana w’intama buzaba bwiza kandi bamugaragire kandi izina rye rizandikwa ku ruhanga rwabo, kuko umwami Imana azabamurikira kandi bazabeho mu bwami bwe ubuziraherezo “. (Ibyahishuwe 22:3-5): “Ndabona igicaniro cy’Imana hamwe n’abantu. Azaturana nabo. Kandi bazaba ubwoko bumwe kandi Imana ubwayo izaba iri kumwe nabo. Izahanagura amarira yabo ku maso urupfu ntiruzongeraho kubaho ukundi, kuko ibya mbere bishize”. (Ibyahishuwe 21:3-4) Abazajya mu ijuru bazigumirayo mu bwiza bw’Imana na Yesu Kristo iteka ryose

USHOBORA RWOSE KUBA UMWE MU BAZAJYA MU IJURU

Abazajya mu nyanja y’umuriro, bizaba bituruka ku myitwarire bagize bakiri hano ku isi, baracumuye ariko ntibanze ibyaha ngo babisabire imbabazi ku buryo budasubirwaho. Ntibitandukanije n’icyaha, ntibahindukiriye ku buryo bwimazeyo. Yesu wadupfiriye ku musaraba kugirango abarokore inyenga y’umuriro utazima; kandi ntibamweguriye ubuzima bwabo bwose. Bazajya muri uwo muriro kuko banze, haba mu buryo bugaragara cyangwa butagaragara, imbabazi z’Imana zo kubarokora umuriro utazima ku bw’urupfu n’ukuzuka k’umwami wacu Yesu Kristo. Bazaba mu muriro iteka ryose kubera guhitamo nabi.
Abazajya mu Ijuru nabo bagaragazwa n’imyitwarire yabo bagize bakiri kuri iyi si: Baracumuye ariko basabira ibyaha byabo imbabazi ku buryo bwimazeyo. Bitandukanije n’ibyaha byabo byose kimwe n’inzira mbi zabyo zose. Bagarukiye byimazeyo Yesu Kristo wadupfiriye ku musaraba, bamwakira mu mitima yabo nk’ umucunguzi n’umwami wabo, baniyemeza inzira yo kumwumvira ubuzima bwabo bwose. Ushobora kurokoka inzira y’umuriro utazima aka kanya. Hitamo rero neza.

BAKIRA BATE YESU KRISTO?

Yesu ashaka kukubabarira aka kanya. Ashaka kwandika izina ryawe mu gitabo cy’ubugingo aka kanya. Aragukunda kandi yerekanye urukundo agufitiye akwitangira ku musaraba. Hari ibintu bine ushobora gutekerezaho, hanyuma ugafata icyemezo, niba ushaka kuzuza ibya ngombwa byo kuzajya mu Ijuru.

1. EMERA ko uri umunyabyaha. Bwira Imana ko wacumuye ubwawe mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Yibwire ko ibyaha byawe byose ntawundi bireba. Saba imbabazi imbere y’Imana ku byaha byose ushobora kwibuka wakoze kuva ukivuka kugeza ubu. Bisabire imbabazi urondora kimwe ku kindi. Tera umugongo inzira mbi z’ibyo byaha byose. ltandukanye n’icyaha icyo aricyo cyose, imigirire mibi yawe yose idashimishije. izakubabarira utabanje kwiyemeza gusezerera burundu, ku bw’imbaraga zayo, ibyaha byawe n’inzira mbi zose zigendana n’icyaha.

2. IZERE ko Yesu Kristo yagupfiriye ku musaraba. Iyo ubyizeye, uba uhakanye uburyo ubwo aribwo bwose bwemera ko umuntu ashobora kwiyunga n’Imana akajya mu Ijuru atagombye kunyura kuri Yesu Kristo. Niba wizera koko ko Yesu ariwe nzira yonyine Imana yahaye abantu kugirango bazashobore gutsindira ijuru, bwo wakwifuza kumwakira ubwawe mu mutima wawe no mu buzima bwawe. Byarushaho kuba byiza ubikoze aka kanya, kuko mu kanya kaza kuza, ushobora gusanga wakerewe kugirango ibyo bishoboke.

3. ZIRIKANA ikiguzi cyo kumukurikira. Yesu azagutegeka kumukunda no kumwubaha mu bintu byose kandi igihe icyo aricyo cyose. Akenshi agusaba ibinyuranije n’ibyo wowe wishakira cyangwa se ibyo undi muntu w’inshuti yawe cyangwa undi wese yagusaba. Bizaba ngombwa ko wubaha Kristo uko byagenda kose, ku giciro icyo aricyo cyose. None rero aka kanya wagombye kugira icyo ubikoraho.

4. SABA Yesu Kristo yinjire mu buzima bwawe, akubere umutware n’umukiza wawe. Ushobora kumwakira uvuga isengesho rikurikira: Mwami Yesu, ndi umunyabyaha udafite epfo na ruguru, nanze ibyaha byanjye imbere yawe kandi niyemeje kubireka burundu. Ndizera n’umutima wanjye wose ko wampfiriye ku musaraba. Ndagusabye ngo winjire aka kanya mu mutima wanjye kandi ugire ubwisanzure bwo kunyobora mu nzira zawe zose. Andika izina ryanjye mu gitabo cy’ubugingo kugirango ntazarimbuka, ahubwo umunsi umwe nzagere Ijuru mbane nawe. Mana ndabigusabye ngo ubinkorere aka kanya. Amen

Niba wakiriye Umwami Yesu muri iri sengesho ubikuye ku mutima nta buryarya, Yesu yinjiye mu buzima bwawe kandi yandika izina ryawe mu gitabo cy’ubugingo, ntukirimbutse. Mukurikire ku giciro icyo aricyo cyose.

Twandikire cyangwa uterefone kuri 0786696625 kugirango tugufashe kurushaho
Imana iguhe umugisha.

Professeur Zacharias Tanee Fomum.