Uko abizera bakwiriye kwifata bari mu materaniro |
| 1. | Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo. |
| 2. | Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk’uko nayibahaye. |
| 3. | Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana. |
| 4. | Umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni umutwe we. |
| 5. | Ariko umugore wese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza. |
| 6. | Niba umugore adatwikiriye umutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni ko umugore yikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikira umutwe. |
| 7. | Umugabo ntakwiriye gutwikira umutwe kuko ari ishusho y’Imana n’ubwiza bwayo, ariko umugore ni ubwiza bw’umugabo we |
| 8. | kuko umugabo atakomotse ku mugore, ahubwo umugore ari we wakomotse ku mugabo. |
| 9. | Kandi umugabo ntiyaremwe ku bw’umugore, ahubwo umugore ni we waremwe ku bw’umugabo. |
| 10. | Ni cyo gituma umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw’abamarayika. |
| 11. | Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n’umugabo atabaho hatariho umugore. |
| 12. | Nk’uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n’umugore, ariko byose bikomoka ku Mana. |
| 13. | Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe? |
| 14. | Kamere yanyu ubwayo ntibahamiriza yuko umugabo iyo ahirimbije umusatsi umukoza isoni, |
| 15. | naho umugore iyo ahirimbije umusatsi ukaba ari ubwiza bwe? Koko yahawe umusatsi mu cyimbo cy’umwambaro wo ku mutwe. |
| 16. | Ariko niba hagira umuntu ushaka kujya impaka, amenye yuko tudafite umugenzo nk’uwo ashaka, kandi n’amatorero y’Imana ntawufite. |
Ibidakwiriye gukorwa mu Ifunguro ryera (Mat 26.26-29; Mar 14.22-25; Luka 22.14-20) |
| 17. | Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubira inyuma. |
| 18. | Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato, |
| 19. | kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo. |
| 20. | Byongeye kandi iyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry’Umwami wacu by’ukuri, |
| 21. | kuko iyo murya, umuntu wese yikubira ibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa. |
| 22. | Mbese ye, ntimufite ingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry’Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima. |
| 23. | Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima |
| 24. | akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” |
| 25. | N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.” |
| 26. | Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira. |
| 27. | Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami. |
| 28. | Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, |
| 29. | kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka. |
| 30. | Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. |
| 31. | Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza. |
| 32. | Nyamara iyo duciriwe urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwa ho iteka hamwe n’ab’isi. |
| 33. | Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane. |
| 34. | Umuntu nasonza arye iby’iwe, kugira ngo guterana kwanyu kutabashyirishaho urubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira. |