Uko impano z’Umwuka zitandukanye |
| 1. | Bene Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya. |
| 2. | Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose. |
| 3. | Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’Umwuka w’Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n’Umwuka Wera. |
| 4. | Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. |
| 5. | Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. |
| 6. | Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, |
| 7. | umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe. |
| 8. | Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, |
| 9. | undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. |
| 10. | Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi, |
| 11. | ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka. |
Uburyo ingingo zitari zimwe zirema umubiri umwe |
| 12. | Nk’uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari, |
| 13. | kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe. |
| 14. | Umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi. |
| 15. | Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri. |
| 16. | Kandi ugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri. |
| 17. | Mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he? |
| 18. | Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana. |
| 19. | Mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he? |
| 20. | Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe. |
| 21. | Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyo umariye”, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.” |
| 22. | Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo z’umubiri zizwi ko ari iz’intege nke hanyuma y’izindi ni zo zo kutabura, |
| 23. | kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz’icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa. |
| 24. | Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi |
| 25. | kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane. |
| 26. | Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishimana na rwo. |
| 27. | Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo. |
| 28. | Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n’abahawe impano zo gukiza indwara, n’abahawe gufasha abandi, n’abahawe gutwara, n’abahawe kuvuga indimi nyinshi. |
| 29. | Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza? |
| 30. | Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi? |
| 31. | Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi. Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza. |