Ibyo gusonzoranyiriza abera impiya |
   | 1. | Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya, abe ari ko namwe mukora. |
   | 2. | Ku wa mbere w’iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa. |
   | 3. | Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugira ngo abe ari bo bajyana iby’ubuntu bwanyu i Yerusalemu. |
   | 4. | Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana. |
Inama za Pawulo n’intashyo ze |
   | 5. | Nzabasura nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu, |
   | 6. | kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n’igihe cy’imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose. |
   | 7. | Sinshaka kubakubita urubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira. |
   | 8. | Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote, |
   | 9. | kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi. |
   | 10. | Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w’Umwami wacu nkanjye. |
   | 11. | Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data. |
   | 12. | Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza. |
   | 13. | Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze. |
   | 14. | Ibyo mukora byose mubikorane urukundo. |
   | 15. | Hari n’ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w’Abanyakaya, kandi bitangiye gukorera abera. |
   | 16. | Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n’undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye. |
   | 17. | Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe |
   | 18. | kuko baruhuye umutima wanjye n’uwanyu, nuko mwemere abameze batyo. |
   | 19. | Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n’Itorero ryo mu rugo rwabo. |
   | 20. | Bene Data bose barabatashya. Mutashyanishe guhoberana kwera. |
   | 21. | Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko. |
   | 22. | Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe. Umwami wacu araza! |
   | 23. | Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. |
   | 24. | Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen. |