Ubugoryi bukomeye bw’Abakorinto |
| 1. | Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. |
| 2. | Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe, |
| 3. | kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk’aho mpari, |
| 4. | kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we |
| 5. | kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu. |
| 6. | Kwirata kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose? |
| 7. | Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. |
| 8. | Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya. |
Ibyo kwitandukanya n’Abakristo gito |
| 9. | Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi. |
| 10. | Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. |
| 11. | Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we. |
| 12. | Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe? |
| 13. | Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe. |