Abakristo bahwiturirwa kutaburanira ku b’isi |
   | 1. | Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera? |
   | 2. | Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi? |
   | 3. | Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo? |
   | 4. | Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni. |
   | 5. | Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza? |
   | 6. | Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera? |
   | 7. | Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa? |
   | 8. | Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data. |
   | 9. | Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, |
   | 10. | cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana. |
   | 11. | Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo. |
Imibiri yacu ni ingingo za Kristo |
   | 12. | Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose. |
   | 13. | Ibyokurya ni iby’inda, n’inda na yo ni iy’ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw’Umwami, kandi Umwami na we ni uw’umubiri. |
   | 14. | Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo. |
   | 15. | Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho! |
   | 16. | Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.” |
   | 17. | Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we. |
   | 18. | Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. |
   | 19. | Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge |
   | 20. | kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana. |