Ibyerekeye ishyingirwa |
| 1. | Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore. |
| 2. | Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo. |
| 3. | Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we, |
| 4. | kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we. |
| 5. | Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu. |
| 6. | Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka, |
| 7. | kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe. |
| 8. | Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye. |
| 9. | Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha. |
| 10. | Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we. |
| 11. | Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we. |
| 12. | Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda. |
| 13. | Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we |
| 14. | kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera. |
| 15. | Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro. |
| 16. | Wa mugore we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe? |
| 17. | Ariko umuntu wese agenze nk’uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose. |
| 18. | Mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk’utakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe. |
| 19. | Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y’Imana. |
| 20. | Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa. |
| 21. | Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubaturwa ubikore. |
| 22. | Uwahamagawe n’Umwami wacu ari imbata aba abatuwe n’Umwami, kandi uwahamagawe n’Umwami ari uw’umudendezo aba ari imbata ya Kristo. |
| 23. | Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z’abantu. |
| 24. | Bene Data, umuntu wese abane n’Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa. |
| 25. | Ibyerekeye abari simfite itegeko ry’Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe n’Umwami ngo nkiranuke. |
| 26. | Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw’iki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari. |
| 27. | Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi. |
| 28. | Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza. |
| 29. | Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite, |
| 30. | kandi abarira bamere nk’abatarira, n’abishima bamere nk’abatishima, n’abagura bamere nk’abatagira icyo bafite, |
| 31. | n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero, kuko ishusho y’iyi si ishira. |
| 32. | Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza, |
| 33. | ariko uwarongoye yiganyira iby’isi ngo abone uko anezeza umugore we. |
| 34. | Kandi hariho itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyira iby’Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby’iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we. |
| 35. | Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya. |
| 36. | Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze. |
| 37. | Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n’irari ry’umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza. |
| 38. | Nuko rero ku bw’ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza. |
| 39. | Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu. |
| 40. | Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w’Imana. |