Somera Bibiliya kuri Telefone
Iby’umugabekazi w’i Sheba (2 Ngoma 9.1-12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Umugabekazi w’i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw’izina ry’Uwiteka, aza azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugerageza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Salomo amusobanurira ibyo yamuhanuzaga byose. Nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko umugabekazi w’i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo bwose n’inzu yubatse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
n’ibyokurya byo ku meza ye n’imyicarire y’abagaragu be, no guhereza kw’abahereza be n’imyambarire yabo, n’abahereza be ba vino n’urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y’Uwiteka arumirwa, bimukura umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe zari iz’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ariko sinabyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera n’ayanjye maso, kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n’ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Hahirwa abantu bawe! Aba bagaragu bawe barahirwa bakwibera imbere iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Hanyuma aha umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri, n’imibavu myinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ntihongeye kuboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo uwo mugabekazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo n’ibiti byinshi cyane byitwa alumugi, n’amabuye y’igiciro cyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ibyo biti bya alumugi umwami abigira inkingi zo mu nzu y’Uwiteka n’izo mu nzu y’umwami, kandi abibāzamo n’inanga na nebelu by’abaririmbyi. Nta biti bya alumugi bisa n’ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko Umwami Salomo aha uwo mugabekazi w’i Sheba ibyo yashakaga byose n’icyo yamusabaga cyose, udashyizeho ibyo Salomo yamuhaye ku buntu bukwiriye umwami nka we. Bukeye uwo mugabekazi aherako arahaguruka, asubiranayo n’abagaragu be mu gihugu cye.
Ubutunzi bwa Salomo(2 Ngoma 9.13-29)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z’izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
udashyizeho izo abagenza bazanaga, n’indamu zavaga mu batunzi n’iz’abami bose ba Arabiya, n’iz’abatware b’icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z’izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Acura n’ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu z’izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi umwami yibārishiriza intebe nini y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Iyo ntebe yari ifite urutondagiriro rw’intambwe esheshatu, ku muguno wayo hari hihese kandi hariho n’imikindo impande zombi z’ahicarwa, n’ibishushanyo by’intare bibiri bihagaze impande zombi, iruhande rw’imikindo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kandi ibindi bishushanyo by’intare bibiri byahagararaga impande zombi ku ntondagiriro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa ihwanye n’iyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Kandi ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n’ibirirwaho byo mu nzu ye y’ibiti by’ikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu by’ifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ari ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n’iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z’i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n’ifeza, n’amahembe y’inzovu n’inkima na tawusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu by’ifeza cyangwa iby’izahabu, n’imyambaro n’intwaro zo kurwanisha, n’imibavu n’amafarashi n’inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Kandi Salomo yateranije amagare n’abagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane n’abagendera ku mafarashi inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, abashyira mu midugudu icyurwamo amagare n’i Yerusalemu mu murwa w’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Umwami atuma i Yerusalemu hagira ifeza ingana n’amabuye ubwinshi, n’ibiti by’imyerezi atuma binganya n’imivumu yo mu bibaya ubwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Kandi amafarashi Salomo yatungaga bayakuraga muri Egiputa. Abatunzi b’umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ku igare rimwe ryazamukaga rivuye muri Egiputa, batangaga shekeli z’ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose b’Abaheti n’ab’Abasiriya barabiguraga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: