Somera Bibiliya kuri Telefone
Ubwami bwa Isirayeli bwigabanyamo kabiri (2 Ngoma 10.1-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nuko Yerobowamu araza, azana n’ab’iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
“So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu, muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki, uko nsubiza abo bantu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Baramusubiza bati “Niwemera kwigira umugaragu w’aba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ariko yanga inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo ajya inama n’abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Arababaza ati “Murangira nama ki, turi busubize abo bantu bambwiye ngo ‘Nimborohereze uburetwa data yabakoreshaga’?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ho ububorohereze, ubasubize utya uti ‘Agahera kanjye kazaruta ubunini ikiyunguyungu cya data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ariko nubwo data yabakoreshaga uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk’uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n’abo basaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Bukeye Umwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Bukeye Abisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumira ngo aze mu iteraniro. Nuko baramwimika aba umwami w’Abisirayeli bose, ntihagira ukurikira inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranya umuryango wa Yuda wose n’ab’umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b’abarwanyi agahumbi n’inzovu munani zo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurire Rehobowamu mwene Salomo ubwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Maze ijambo ry’Imana riza kuri Shemaya umuntu w’Imana riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
“Bwira Rehobowamu mwene Salomo, umwami w’Abayuda n’umuryango wa Yuda wose, n’uwa Benyamini n’abandi bantu bose uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira ijambo ry’Uwiteka baritahira, nk’uko Uwiteka yavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Nuko Yerobowamu yubaka i Shekemu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu aturayo, bukeye arahimuka yubaka i Penuweli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Maze Yerobowamu aribwira ati “Noneho ubwami buzasubira ku nzu ya Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y’Uwiteka, imitima yabo izagarukira shebuja Rehobowamu umwami w’Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu, umwami w’Abayuda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by’inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy’i Dani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Kandi yubaka n’ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by’iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n’itanu, ngo bise n’iby’i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N’i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Nuko ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by’Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: