Umuntu w’Imana yavumye igicaniro cya Yerobowamu |
| 1. | Bukeye haza umuntu w’Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n’ijambo ry’Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu. |
| 2. | Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.’ ” |
| 3. | Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.” |
| 4. | Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w’Imana avugiye ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura. |
| 5. | Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk’uko ikimenyetso uwo muntu w’Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n’ijambo ry’Imana. |
| 6. | Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.” Nuko uwo muntu w’Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k’umwami kurakira gusubira uko kwari kuri. |
| 7. | Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere.” |
| 8. | Uwo muntu w’Imana abwira umwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy’ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n’amazi, |
| 9. | kuko ari ko ijambo ry’Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n’amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’ ” |
| 10. | Nuko aragenda asubiza indi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye ajya i Beteli. |
Umuhanuzi utumviye itegeko ry’Imana yishwe n’intare |
| 11. | Icyo gihe hariho umuhanuzi w’umusaza i Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera ibyo uwo muntu w’Imana yakoreye i Beteli uwo munsi n’amagambo yabwiye umwami bayabwira se. |
| 12. | Se arababaza ati “Aciye mu yihe nzira?” Kandi abahungu be bari babonye inzira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda yaciyemo. |
| 13. | Se abwira abahungu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bamushyirira amatandiko ku ndogobe, ayigendaho. |
| 14. | Akurikira umuntu w’Imana, amusanga aho yari yicaye munsi y’igiti cy’umwela, aramubaza ati “Mbese ni wowe wa muntu w’Imana waturutse i Buyuda?” Na we ati “Ni jye.” |
| 15. | Aramubwira ati “Ngwino dusubirane imuhira ufungure.” |
| 16. | Aramusubiza ati “Sinemererwa gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe, kandi ino aha sindi buhasangirire nawe ibyokurya, simpanywa n’amazi, |
| 17. | kuko nabibwiwe n’ijambo ry’Uwiteka ngo ne kurira ibyokurya cyangwa kunywera amazi aho, kandi ngo sinzasubize inzira yanzanye.” |
| 18. | Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga. |
| 19. | Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa. |
| 20. | Bacyicaye ku meza, ijambo ry’Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye. |
| 21. | Atera hejuru abwira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry’Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse, |
| 22. | ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’ ” |
| 23. | Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruraga amushyirira amatandiko kuri ya ndogobe. |
| 24. | Aragenda ahura n’intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw’intumbi. |
| 25. | Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu mudugudu aho uwo muhanuzi w’umusaza yabaga. |
| 26. | Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati “Ni wa muntu w’Imana utumviye ijambo ry’Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk’uko Uwiteka yari yamubwiye.” |
| 27. | Aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bayiyashyiraho. |
| 28. | Aragenda asanga intumbi aho irambaraye mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rw’intumbi, ariko intare yari itariye intumbi kandi itakuye indogobe. |
| 29. | Uwo muhanuzi aterura intumbi y’umuntu w’Imana, ayishyira ku ndogobe ayisubiranayo, maze uwo muhanuzi w’umusaza asubira mu mudugudu w’iwabo, aramuririra aramuhamba. |
| 30. | Iyo ntumbi ayihamba mu mva ye yicukuriye, baramuririra bati “Ni ishyano mwene data!” |
| 31. | Nuko amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “Nimara gupfa, muzampambe muri iki gituro umuntu w’Imana ahambwemo, amagufwa yanjye muzayarambike iruhande rw’aye, |
| 32. | kuko ijambo ry’Uwiteka yavugiye ku gicaniro cy’i Beteli ateye hejuru, no ku ngoro zose ziri mu midugudu y’i Samariya rizasohora rwose.” |
| 33. | Hanyuma y’ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukira ngo areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugira ngo habeho abatambyi bo muri izo ngoro. |
| 34. | Nuko icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi. |