Ahiya ahanura ibizaba ku nzu ya Yerobowamu |
| 1. | Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara. |
| 2. | Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w’ubu bwoko. |
| 3. | Kandi jyana imitsima cumi n’udutsima, n’ikibindi cy’umutsama umusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.” |
| 4. | Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahaguruka ajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n’ubusaza. |
| 5. | Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby’umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.” |
| 6. | Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye. |
| 7. | Genda ubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami w’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli, |
| 8. | ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk’umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo, |
| 9. | ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma. |
| 10. | Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk’uko umuntu aheha amabyi akayamaraho. |
| 11. | Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.’ |
| 12. | “Nuko haguruka witahire. Icyakora uzaba ugishinga ibirenge ku rurembo, umwana apfe. |
| 13. | Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyine uzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n’ibyiza bimwe imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli. |
| 14. | Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye? |
| 15. | Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk’urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y’uruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka. |
| 16. | Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.” |
| 17. | Nuko muka Yerobowamu arahaguruka aragenda asubira i Tirusa, ageze ku muryango w’inzu umwana arapfa. |
| 18. | Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk’uko Uwiteka yari yabivugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’umuhanuzi. |
| 19. | Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n’uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami ba Isirayeli. |
| 20. | Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye. |
Iby’ingoma ya Rehobowamu (2 Ngoma 11.5--12.15) |
| 21. | Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. |
| 22. | Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n’Uwiteka, bamutera gufuha ku bw’ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose, |
| 23. | kuko biyubakiye ingoro n’inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y’igiti kibisi cyose. |
| 24. | Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli. |
| 25. | Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y’Umwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya. |
| 26. | Asahura ibintu by’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka n’ibyo mu nzu y’umwami arabijyana byose, ajyana n’ingabo z’izahabu zose Salomo yacurishije. |
| 27. | Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubire mu kigwi cyazo, azibitsa abatware b’abarinzi barindaga urugi rw’inzu y’umwami. |
| 28. | Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y’Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y’abarinzi. |
| 29. | Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? |
| 30. | Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu. |
| 31. | Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Maze umuhungu we Abiyamu yima ingoma ye. |