Iby’Umwami Abiyamu (2 Ngoma 13.1-23) |
| 1. | Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma y’Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda. |
| 2. | Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu. |
| 3. | Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka Imana ye nk’uwa sekuruza Dawidi. |
| 4. | Nyamara kuko Uwiteka Imana ye yagiriye Dawidi imusigira imbuto i Yerusalemu, yimika umwana we wamuzunguye, imukomeza i Yerusalemu, |
| 5. | kuko Dawidi yakoraga ibyiza imbere y’Uwiteka, ntateshuke ngo ave mu ijambo yamutegetse ryose iminsi yose yo kubaho kwe, keretse mu bya Uriya w’Umuheti. |
| 6. | Nuko hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu iminsi yose yo kubaho kwe. |
| 7. | Ariko imirimo yose ya Abiyamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? Kandi habaho intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu. |
| 8. | Bukeye Abiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Asa yima ingoma ye. |
Iby’Umwami Asa (2 Ngoma 15.16--16.6) |
| 9. | Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Asa yimye i Buyuda. |
| 10. | Amara imyaka mirongo ine n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu. |
| 11. | Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk’uko sekuruza Dawidi yakoraga. |
| 12. | Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akuraho n’ibishushanyo byose ba se bari bariremeye. |
| 13. | Ndetse yirukana na nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy’ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi, |
| 14. | ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakora umutima wa Asa wari utunganiye Uwiteka iminsi ye yose. |
| 15. | Kandi acyura ibintu se yejeje mu nzu y’Uwiteka n’ibyo yejeje ubwe, iby’ifeza n’iby’izahabu n’ibindi bintu. |
| 16. | Ariko hakajya habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w’Abisirayeli iminsi yabo yose. |
| 17. | Muri izo ntambara Bāsha umwami w’Abisirayeli aratabara atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w’Abayuda cyangwa abavayo. |
| 18. | Umwami Asa abibonye yenda ifeza n’izahabu byari byasigaye byose by’ubutunzi bwo mu nzu y’Uwiteka n’ibyo mu nzu y’umwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoni umwami w’i Siriya wari utuye i Damasiko aramubwira ati |
| 19. | “Jyewe nawe dufitanye isezerano, ndetse ni irya data na so. Dore nkoherereje ituro ry’ifeza n’izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w’Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.” |
| 20. | Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b’ingabo ze, batera imidugudu y’Abisirayeli batsinda Iyoni n’i Dani na Abeli Betimāka n’i Kinereti hose, n’igihugu cyose cya Nafutali. |
| 21. | Bāsha abyumvise arorera kubaka i Rama, ajya i Tirusa agumayo. |
| 22. | Umwami Asa aherako akoranya Abayuda bose nta n’umwe wemerewe gusigara, bajya i Rama bakurayo amabuye n’ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba y’i Bubenyamini n’i Misipa. |
| 23. | Ariko indi mirimo yose ya Asa n’ibyo yakoresheje imbaraga ze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? Ariko hanyuma ageze mu za bukuru arwara ibirenge. |
| 24. | Bukeye Asa aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye. |
Imana ihōra inzu ya Yerobowamu ibyaha bye |
| 25. | Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda, Nadabu mwene Yerobowamu yimye muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli. |
| 26. | Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka agendana ingeso za se, n’ibyaha yoheje Abisirayeli ngo bacumure. |
| 27. | Bukeye Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugomera, Bāsha amwicira i Gibetoni y’Abafilisitiya, kuko ubwo Nadabu n’Abisirayeli bose bari bagose i Gibetoni. |
| 28. | Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda ni bwo Bāsha yamwishe, yima mu cyimbo cye. |
| 29. | Akimara kwima yica ab’inzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira n’umwe uhumeka kugeza aho yamutsembeye rwose, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’i Shilo, |
| 30. | abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n’uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli. |
| 31. | Ariko indi mirimo yose ya Nadabu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli? |
| 32. | Hanyuma habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w’Abisirayeli iminsi yabo yose. |
| 33. | Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’i Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yimye muri Isirayeli hose atura i Tirusa, amara imyaka makumyabiri n’ine ari ku ngoma. |
| 34. | Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka agendana ingeso za Yerobowamu, n’icyaha cye yoheje Abisirayeli ngo bacumure. |