Ibyo ku ngoma za Bāsha na Ela, na Zimuri na Omuri |
| 1. | Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti |
| 2. | “Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware w’ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo. |
| 3. | Umva nzakukumba rwose Bāsha n’inzu ye, inzu ye nyihindure nk’iya Yerobowamu mwene Nebati. |
| 4. | Uwa Bāsha wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.” |
| 5. | Ariko indi mirimo yose ya Bāsha n’ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli? |
| 6. | Nuko Bāsha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa maze umuhungu we Ela yima ingoma ye. |
| 7. | Nuko ijambo Uwiteka yatumye umuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana Bāsha n’inzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere y’Uwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nk’ab’inzu ya Yerobowamu, kandi azira n’uko yamwishe. |
| 8. | Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda, Ela mwene Bāsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma. |
| 9. | Bukeye umugaragu we witwa Zimuri, umutware w’igice kimwe cy’amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda. |
| 10. | Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami w’i Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n’irindwi. |
| 11. | Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y’ubwami, yica ab’inzu ya Bāsha bose ntiyamusigira umwana w’umuhungu n’umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze. |
| 12. | Uko ni ko Zimuri yarimbuye ab’inzu ya Bāsha bose nk’uko Uwiteka yari yaravuze, abivugiye mu muhanuzi Yehu kuri Bāsha. |
| 13. | Yabahoye ibyaha bya Bāsha byose n’iby’umuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya n’Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo. |
| 14. | Ariko indi mirimo yose ya Ela n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli? |
| 15. | Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y’Abafilisitiya. |
| 16. | Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yishe umwami.” Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba w’ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami w’Abisirayeli. |
| 17. | Uwo mwanya Omuri n’Abisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa. |
| 18. | Zimuri abonye ko batsinze umudugudu, yinjira mu gihome cy’inzu y’umwami yitwikiramo arapfa, |
| 19. | azize ibyaha bye yakoze ubwo yakoraga ibyangwa n’Uwiteka, akagendana ingeso za Yerobowamu, n’ibyaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure. |
| 20. | Ariko indi mirimo yose ya Zimuri n’ubugome bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli? |
| 21. | Hanyuma y’ibyo Abisirayeli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati kugira ngo bamwimike, ikindi gikurikira Omuri. |
| 22. | Ariko abakurikiye Omuri banesha abakurikiye Tibuni mwene Ginati, Tibuni arapfa, Omuri arima. |
| 23. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu. |
| 24. | Bukeye agura na Shemeri umusozi w’i Samariya, atanga italanto z’ifeza ebyiri yubaka kuri uwo musozi. Umudugudu yubatse awita Samariya, awitirira nyirawo Shemeri. |
| 25. | Ariko Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka arusha abamubanjirije bose gukora nabi, |
| 26. | kuko yagendanaga ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, no mu byaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo. |
| 27. | Ariko indi mirimo ya Omuri yakoze n’ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli? |
| 28. | Bukeye Omuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Ahabu yima ingoma ye. |
| 29. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya. |
| 30. | Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije bose. |
| 31. | Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya. |
| 32. | Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya. |
| 33. | Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b’Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli. |
| 34. | Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w’i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro apfusha umwana we w’imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi by’amarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk’uko Uwiteka yari yavuze abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni. |