Eliya ateza amapfa, yihisha ku kagezi kitwa Keriti |
| 1. | Bukeye Eliya w’i Tishubi, umwe mu basuhuke b’i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.” |
| 2. | Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti |
| 3. | “Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw’akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani. |
| 4. | Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.” |
| 5. | Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo. |
| 6. | Ibikona bikajya bimuzanira umutsima n’inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y’ako kagezi. |
| 7. | Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu. |
Eliya ajya i Sarefati, acumbikirwa n’umupfakazi |
| 8. | Bukeye ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti |
| 9. | “Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w’umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.” |
| 10. | Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.” |
| 11. | Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginze unzanire n’agatsima mu ntoki.” |
| 12. | Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw’agafu nshigaje mu giseke, n’uturanguzwa tw’amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n’umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.” |
| 13. | Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe, |
| 14. | kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n’amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ” |
| 15. | Nuko aragenda abigenza nk’uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugore na Eliya n’abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya. |
| 16. | Icyo giseke nticyaburamo ifu, n’amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya. |
| 17. | Hanyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka. |
| 18. | Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w’Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!” |
| 19. | Eliya aramubwira ati “Mpa umwana wawe.” Nuko amumukura mu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriri bwe. |
| 20. | Aherako atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago, umwicira umwana?” |
| 21. | Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze, ubugingo bw’uyu mwana bumusubiremo.” |
| 22. | Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw’uwo mwana bumusubiramo arahembuka. |
| 23. | Eliya yenda uwo mwana amukura mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyu umwana wawe, ni muzima.” |
| 24. | Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w’Imana koko, kandi ko ijambo ry’Uwiteka uvuga ko ari iry’ukuri.” |