Imana yiyereka Eliya |
| 1. | Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota. |
| 2. | Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” |
| 3. | Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we. |
| 4. | Ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.” |
| 5. | Nuko yiryamira munsi y’icyo giti cy’umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.” |
| 6. | Arakanguka abona umutsima utaze ku makara, n’agacuma k’amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, arongera ariryamira. |
| 7. | Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.” |
| 8. | Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana. |
| 9. | Agezeyo yinjira mu buvumo agumamo. Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aho?” |
| 10. | Na we aramusubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.” |
| 11. | Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y’Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi. |
| 12. | Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza. |
| 13. | Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubaza riti “Eliya we, urakora iki aho?” |
| 14. | Ararisubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.” |
| 15. | Uwiteka aramubwira ati “Genda usubize inzira yose y’ubutayu ujye i Damasiko, nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami w’i Siriya, |
| 16. | na Yehu mwene Nimushi na we uzamwimikishe amavuta abe umwami w’Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola, uzamusukeho amavuta abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe. |
| 17. | Nuko uzaba yarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica, uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica. |
| 18. | Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bāli, ntibamusome.” |
Eliya na Elisa basezerana |
| 19. | Nuko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n’ibiri, ahagaze ku murongo uheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagira umwitero we. |
| 20. | Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.” Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?” |
| 21. | Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera. |