Somera Bibiliya kuri Telefone
Ahabu anyaga Naboti uruzabibu rwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y’ibwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Maze Ahabu ataha afite agahinda n’uburakari, ku bw’ijambo Naboti w’i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w’i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n’impura bo mu murwa we n’abaturanyi ba Naboti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n’umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nuko abatware bo mu murwa n’ab’impfra b’abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk’uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati “Naboti yatutse Imana n’umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w’i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli kuruzungura.
Eliya atumwa kuvuma Ahabu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ubwo ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
“Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w’Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?” Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z’i Yezerēli.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka, yohejwe n’umugore we Yezebeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk’uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riramubwira riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
“Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: