Somera Bibiliya kuri Telefone
Ahabu na Yehoshafati bajya inama zo gutabara (2 Ngoma 18.2-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Kandi Abasiriya n’Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w’Abayuda yamanutse asanga umwami w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’umwami w’i Siriya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n’i Ramoti y’i Galeyadi?” Yehoshafati asubiza umwami w’Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk’uwitabara, n’ingabo zanjye nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye nk’ayawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Yehoshafati abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko umwami w’Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y’i Galeyadi cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumubaze?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Umwami w’Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.” Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko umwami w’Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Kandi umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda bari bicaye ku ntebe z’ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y’ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry’i Samariya, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y’ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
N’abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabara utere i Ramoti y’i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk’ayabo, uvuge ibyiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se turorere?” Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugira ngo utagira icyo umbwira kitari ukuri mu izina ry’Uwiteka?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk’intama zidafite umwungeri.” Uwiteka ni ko kuvuga ati “Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubire iwabo umuntu wese atahe iwe amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atari bumpanurire ibyiza keretse ibibi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry’Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n’ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Uwiteka arabaza ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu ngo atabare agwe i Ramoti y’i Galeyadi?’ Umwe avuga ibye undi ibye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Nyuma haza umwuka ahagarara imbere y’Uwiteka aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’ Na we ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Na we aramusubiza ati ‘Nuko uzamushukashuke, kandi uzabishobore. Genda ugire utyo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
“Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubita Mikaya urushyi, aramubaza ati “Uwo mwuka w’Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugana nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w’inzu wihisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Maze umwami w’Abisirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya mumushyire Amoni umutware w’umurwa, na Yowasi umwana w’umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
muti ‘Umwami aravuze ngo: Iki kigabo nimugishyire mu nzu y’imbohe, mukigaburire ibyokurya by’agahimano n’amazi y’agahimano, kugeza aho azatabarukira amahoro.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.”
Abami batabara, Ahabu yicwa (2 Ngoma 18.24-34)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Bukeye umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda baratabara, batera i Ramoti y’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y’ubwami.” Nuko umwami w’Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Kandi ubwo umwami w’i Siriya yari yategetse abatware b’amagare ye uko ari mirongo itatu na babiri ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w’Abisirayeli wenyine.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Nuko abatware b’amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w’Abisirayeli koko.” Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
ariko abatware b’amagare babonye ko atari we mwami w’Abisirayeli, barakimirana barorera kumukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w’Abisirayeli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma. Umwami ni ko kubwira umwerekeza w’igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira ku igare rye ahangana n’Abasiriya, agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma, adendeza imbere mu igare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Izuba rigiye kurenga bararangurura mu ngabo bati “Umuntu wese niyisubirire mu mudugudu w’iwabo no mu gihugu cyabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Uko ni ko umwami yatanze, bamuzana i Samariya bamuhambayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Igare rye baryogereza ku kidendezi cy’i Samariya, imbwa zirigata amaraso ye nk’uko Uwiteka yari yabivuze, kandi aho ni ho abamalaya biyuhagiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Ariko indi mirimo ya Ahabu n’ibyo yakoze byose, n’inzu ye yubakishije amahembe y’inzovu n’imidugudu yubatse, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Nuko Ahabu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.
Ibya Yehoshafati (2 Ngoma 20.31--21.1)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Mu mwaka wa kane Ahabu umwami w’Abisirayeli ari ku ngoma, Yehoshafati mwene Asa yimye i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Yehoshafati agitangira gutegeka, yari amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Azuba mwene Shiluhi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Kandi yagendanaga ingeso za se Asa zose ntiyazivamo ngo azireke, ahubwo agakora ibitunganiye Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
Kandi Yehoshafati yuzura n’umwami w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n’ibyo yerekanishije imbaraga ze n’intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
Icyo gihe Edomu ntibari bafite umwami, igisonga ni cyo cyari nk’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Bukeye Yehoshafati abājisha inkuge z’i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayo izahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n’abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter51.
Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter52.
Mu mwaka wa cumi n’irindwi Yehoshafati umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter53.
Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, agendana ingeso za se n’iza nyina n’iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter54.
Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: