Somera Bibiliya kuri Telefone
Abatware ba Salomo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko Umwami Salomo aba umwami w’Abisirayeli bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadoki umutambyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Azariya mwene Natani yari umutware w’intebe muri bo, Zabudi mwene Natani yari umujyanama kandi umutoni w’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ahishari yari umunyarugo, Adoniramu mwene Abuda yakoreshaga ikoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami n’abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Aya ni yo mazina yabo: Benihuri wo mu gihugu cy’imisozi miremire cya Efurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Benidekera w’i Makasi n’i Shālubimu, n’i Betishemeshi na Elonibetihanani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Beniheseda muri Aruboti, ni we wakoreshaga n’i Soko n’igihugu cya Heferi cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Benabinadabu ni we wabaga mu gitwa cy’i Dori, yari afite umukobwa wa Salomo witwa Tafati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bāna mwene Ahiludi ni we wakoreshaga i Tānaki n’i Megido n’i Betisheyani hose, iruhande rw’i Saretani hepfo y’i Yezerēli uhereye i Betisheyani ukageza mu Abeli Mehola, kandi ukageza hirya y’i Yokimeyamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Benigeberi ni we wakoreshaga i Ramoti y’i Galeyadi, n’imidugudu ya Yayiri mwene Manase yo muri Galeyadi, kandi n’igihugu cya Arugobu muri Bashani, cyarimo imidugudu mirongo itandatu ikomeye igoswe n’inkike z’amabuye, igakingishwa ibihindizo by’imiringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ahinadabu mwene Ido ni we wakoreshaga i Mahanayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ahimāsi ni we wakoreshaga i Nafutali, ni na we washyingiwe Basemati umukobwa wa Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Bāna mwene Hushayi ni we wakoreshaga i Bwasheri n’i Beyaloti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Yehoshafati mwene Paruwa w’i Bwisikari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Shimeyi mwene Ela w’i Bubenyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Geberi mwene Uri, mu gihugu cy’i Galeyadi no mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori na Ogi umwami w’i Bashani, ni we wenyine wakoreshaga muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nuko Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: