Salomo yiyubakira iye nzu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n’itatu yubaka inzu ye, arayuzuza yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Yubaka n’inzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono ijana, ubugari bwayo bwari mikono mirongo itanu, kandi uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi z’imyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, zitambitseho ibiti by’imyerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Hejuru y’ibyo biti mirongo ine na bitanu, byari hejuru y’inkingi uko ari cumi n’eshanu zo mu murongo umwe umwe, arandaho imbaho z’imyerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Akora impushya eshatu z’amadirishya akurikiranye, idirishya rihanganye n’irindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Inzugi zose n’inkomanizo zari zikoze kimwe, uburebure n’ubugari bwazo byari bimwe. Idirishya ryose ryari rihanganye n’irindi uko impushya ari eshatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi yubakisha ibaraza inkingi, uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo bwari mikono mirongo itatu, imbere yaryo ahashyira irindi baraza ry’inkingi n’ibiti bibajwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi akora ibaraza ry’intebe y’ubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ry’imanza. Yomekaho imbaho z’imyerezi uhereye hasi ukageza mu gisenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi inzu yabagamo yo mu gikari haruguru y’iryo baraza na yo yari yubatswe ityo. Kandi Salomo yubaka indi nzu isa n’iy’iryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo yari yararongoye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ayo mazu yose yari yubakishije amabuye y’igiciro cyinshi, abajwe nk’uko bayageze, akerejwe inkero inyuma n’imbere uhereye ku y’urufatiro ukageza ku yo hejuru, kandi ay’urugo runini ni ko yari ameze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Urufatiro rwayo na rwo rwari amabuye manini y’igiciro cyinshi, uburebure bw’amwe bwari mikono cumi, ubw’ayandi bwari mikono munani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Hejuru yayo akurikizaho amabuye abajwe y’igiciro cyinshi nk’uko yagezwe, kandi bakurikizaho ibiti by’imyerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Urugo runini rwari rugoswe n’inkike z’amabuye abajwe yubatswe impushya eshatu, hejuru yayo hageretseho uruhushya rw’ibiti by’imyerezi nk’uko bagenje urugo rw’ingombe rw’inzu y’Uwiteka, n’ibaraza ry’iyo nzu ni ko ryari ryubatswe.
Salomo arimbisha inzu y’Uwiteka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Bukeye Salomo atumira Huramu i Tiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Huramu uwo yari umwana w’umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, ariko se yari uw’i Tiro. Yari umucuzi w’imiringa w’umuhanga ujijutse, umunyabukorikori mu mirimo y’imiringa yose. Nuko yitaba umwami Salomo, amukorera imirimo yose yashakaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Acura inkingi ebyiri z’imiringa, uburebure bwazo bwari mikono cumi n’umunani, umubyimba wazo wari mikono cumi n’ibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Maze acura imitwe ibiri yazo nk’imyashi mu miringa iyagijwe, kugira ngo ayishyire hejuru y’izo nkingi. Uburebure bw’igihagararo bw’umutwe umwe bwari mikono itanu, n’ubw’undi ari uko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Kuri iyo mitwe yo hejuru y’inkingi acuriraho utugozi tw’imiringa dusobekeranye nk’urushundura, kandi ategeshaho imikufi imeze nk’imishunzi, ku mutwe umwe ashyiraho irindwi, no ku wundi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kuri urwo rushundura rw’imiringa banyuzaho impushya ebyiri z’imbuto z’amakomamanga, ziba kuri iyo mitwe y’inkingi yo hejuru. Uko ni ko yabigenje no ku wundi mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi imitwe y’inkingi z’ibaraza ishushanywa n’uburabyo bw’uburengo, uburebure bwayo bwari mikono ine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Hejuru y’izo nkingi zombi hari hiburungushuye bashyiraho iyo mitwe, acuriraho urushundura, bamanikaho imbuto z’amakomamanga mu mpushya ebyiri. Izo mbuto zari magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry’urusengero, iy’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Hejuru y’izo nkingi bahashushanya ibishushanyo by’uburabyo bw’uburengo. Uko ni ko umurimo w’inkingi wakozwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara rwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by’imihe, mu mukono umwe wacyo w’intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo by’inka cumi n’ebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwacuzwe nk’urugara rw’urwabya cyangwa nk’ururabyo rw’uburengo. Cyajyagamo incuro z’intango ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimwe uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono ine, ubugari bwacyo bwari mikono ine, uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Uko ni ko ibyo bitereko byari bicuzwe. Byari bifite ibisate bisobetse mu nkingi zabyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
kuri ibyo bisate byo hagati y’izo nkingi hashyizweho ibishushanyo by’intare n’inka n’abakerubi, hejuru y’izo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi y’ibishushanyo by’intare n’inka hariho ibisa n’imishunzi itendera, ariko bisobekeranye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye z’imiringa, kandi n’ibyuma by’imitambiko bibirindukwaho n’izo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma by’imitambiko byari munsi y’igitereko cy’igikarabiro, kandi byari bifite ibisa n’imishunzi itendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Kandi igitereko cyari gifite urugara mu mutwe wacyo, uburebure bw’urwo rugara bwari mukono umwe n’igice. Kuri urwo rugara bari barakebyeho imanzi kandi ibisate by’uwo mutwe ntibyari byiburungushuye, ahubwo byaranganaga impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Izo nziga uko ari enye zari munsi y’ibisate by’igitereko, kandi ibyuma bibirindukwaho n’izo nziga byari biciye mu gitereko, uburebure bw’izo nziga bwari mukono umwe n’igice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Ishusho yazo yasaga n’iz’amagare y’intambara, ibyuma byazo zibirinduragaho n’intango zazo, n’inkingi zazo n’imigongo yazo, byose byari byararemwe mu miringa yayagijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ku matako yose y’igitereko hariho ibifata bya byuma by’imitambiko byose byari bine, ibyo byuma byaremanywe n’igitereko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Hejuru y’icyo gitereko hakurikiraho ikintu cyiburungushuye, uburebure bwacyo bwari intambwe imwe y’intoki, kandi inkingi zacyo n’ibisate byacyo byari bifashe ku gitereko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Kuri ibyo bisate bisohetse mu nkingi zo mu migongo yazo, yari yarakebyeho ibishushanyo by’abakerubi n’intare n’imikindo akurikije uko hareshyaga, abihundaho imishunzi itendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Uko ni ko yakoze ibyo bitereko uko ari icumi. Byose byari biremwe kimwe, ari urugero rumwe n’ishusho imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro z’intango mirongo ine, kandi igikarabiro cyose uburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Mu ruhande rw’iburyo rw’iyo nzu ashyiraho ibitereko bitanu, ku rw’ibumoso ashyiraho bindi bitanu. Igikarabiro kidendeje agishyira mu ruhande rw’iburyo rw’iyo nzu, iburasirazuba herekeye ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Nuko Huramu akora ibikarabiro n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibyungu. Uko ni ko Huramu yarangije umurimo w’inzu y’Uwiteka yakoreraga Umwami Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Byari ibi: inkingi zombi n’imitwe yombi yiburungushuye yari hejuru y’inkingi, n’ibisa n’inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y’inkingi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
imbuto z’amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n’inshundura byombi, n’impushya ebyiri z’amakomamanga zo ku bisa n’inshundura byombi, bitwikira imitwe yombi yiburungushuye yari ku nkingi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Ibitereko cumi n’ibikarabiro cumi byari hejuru yabyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
igikarabiro kidendeje n’ibishushanyo by’inka cumi n’ebyiri byari munsi yacyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu n’ibyungu. Ibyo bintu byose Huramu yakoreye Umwami Salomo ku bw’inzu y’Uwiteka, yabikoze mu miringa isenwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba, hagati y’i Sukoti n’i Saretani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
Kandi Salomo ntiyirirwa apima ibyo bintu byose kuko byari byinshi cyane, kuremera kw’imiringa ntikwamenyekanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
Kandi Salomo arema ibintu byose byo mu nzu y’Uwiteka, icyotero cy’izahabu n’ameza yamurikirwagaho imitsima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Ibitereko by’amatabaza atanu mu ruhande rw’iburyo, no mu rw’ibumoso atanu aherekeye ahavugirwa, byose byari iby’izahabu itunganijwe kandi n’uburabyo n’amatabaza n’ibisa n’ingarama byari izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Ibikombe n’ibifashi n’ibyungu n’indosho n’ibyotero byose byari izahabu itunganyijwe, n’amapata y’inzugi z’imbere z’Ahera cyane, n’ay’inzugi z’inzu yitwa urusengero, byose byari iby’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter51.
Uko ni ko umurimo wose Umwami Salomo yakoze mu nzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu, abishyira mu bubiko bw’inzu y’Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: