Bacyura isanduku mu rusengero (2 Ngoma 5.2--6.11) |
| 1. | Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n’abatware b’imiryango bose, ari bo batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi i Siyoni. |
| 2. | Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari ko kwezi kwa karindwi, baje mu birori. |
| 3. | Abakuru ba Isirayeli bose baraza, abatambyi baherako baremērwa isanduku. |
| 4. | Bazamura isanduku y’Uwiteka n’ihema ry’ibonaniro, n’ibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe n’abatambyi n’Abalewi. |
| 5. | Maze Umwami Salomo hamwe n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli bari bateraniye aho ari, bahagarara imbere y’isanduku bahatambira inka n’intama zitabarika, zitabasha kurondorwa kuko ari nyinshi. |
| 6. | Nuko abatambyi bacyura isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi y’amababa y’ibishushanyo by’abakerubi, |
| 7. | kuko ibishushanyo by’abakerubi byari bitanze amababa hejuru y’igitereko cy’isanduku, bigatwikira isanduku n’imijisho yayo. |
| 8. | Kandi imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y’ahavugirwa imbere y’Ahera, ariko uri hanze ntiyayirebaga kandi iracyahari na bugingo n’ubu. |
| 9. | Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by’amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n’Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa. |
| 10. | Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzura inzu y’Uwiteka, |
| 11. | bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bw’icyo gicu, kuko ubwiza bw’Uwiteka bwari bwuzuye inzu y’Uwiteka. |
| 12. | Salomo aherako aravuga ati “Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima w’icuraburindi. |
| 13. | Kandi nkubakiye n’inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.” |
| 14. | Maze Salomo ahindukirira iteraniro ry’Abisirayeli ryose abaha umugisha, kandi iteraniro ryose ryari rihagaze. |
| 15. | Aravuga ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n’umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, kandi ikabisohoresha ukuboko kwayo iti |
| 16. | ‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli muri Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ |
| 17. | “Nuko data Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu, |
| 18. | ariko Uwiteka abwira data Dawidi ati ‘Kuko wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza ubwo wabigambiriye mu mutima wawe. |
| 19. | Ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo ni umuhungu wawe uzikurira mu nda. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’ |
| 20. | “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli nk’uko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujuje inzu nubakiye izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, |
| 21. | ni ho nabonye ubutereko bw’isanduku irimo isezerano ry’Uwiteka yasezeranye na ba sogokuruza, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.” |
Isengesho rya Salomo (2 Ngoma 6.12-42) |
| 22. | Salomo aherako ahagarara imbere y’icyotero cy’Uwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru. |
| 23. | Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n’umutima wose. |
| 24. | Kandi wakomeje ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk’uko wabivugishije akanwa kawe, none ubishohoresheje ukuboko kwawe. |
| 25. | Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk’uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nk’uko wagenderaga imbere yanjye.’ |
| 26. | Nuko none Mana ya Isirayeli ndakwinginze, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe data Dawidi urihamye. |
| 27. | “Ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse! |
| 28. | Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga k’umugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi, |
| 29. | kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha. |
| 30. | Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’uk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira. |
| 31. | “Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y’icyotero cyawe muri iyi nzu, |
| 32. | nuko ujye wumva uri mu ijuru utegeke ucire abagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nk’uko gukiranuka kwabo kuri. |
| 33. | “Kandi ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa n’ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu, |
| 34. | nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza. |
| 35. | “Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukira bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye, |
| 36. | nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli igicumuro cyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo. |
| 37. | “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo, |
| 38. | maze umuntu wese akagira icyo agusaba cyose yinginze, cyangwa ubwoko bwawe bw’Abisirayeli bwose, uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutima we akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu, |
| 39. | nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu bose), |
| 40. | kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho. |
| 41. | “Kandi n’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe, |
| 42. | (kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije), nibaza bagasenga berekeye iyi nzu, |
| 43. | nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe. |
| 44. | “Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n’ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe, |
| 45. | nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwaniye. |
| 46. | “Nibagucumuraho kuko ari nta muntu udacumura ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi, |
| 47. | nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imbohe, bagahindukira bakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukora nabi’, |
| 48. | bakakugarukira n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cy’ababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza babo n’umurwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe, |
| 49. | nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubakiranurire ibyabo, |
| 50. | ubabarire abantu bawe bagukoreye ibyaha n’ibicumuro bagucumuyeho byose, uzabahe kugirirwa imbabazi n’ababajyanye ari imbohe babababarire, |
| 51. | kuko ari ubwoko bwawe n’umwandu wawe wikuriye muri Egiputa, bakuwe mu ruganda aho bacurira ibyuma. |
| 52. | “Kandi urebeshe amaso yawe umugaragu wawe n’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli, bakwingingiye kuzabumvira mu gihe bazagutakambira, |
| 53. | kuko wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babe umwandu wawe nk’uko wavugiye mu kanwa k’umugaragu wawe Mose, ubwo wakuraga ba sogokuruza muri Egiputa Mwami Mana.” |
| 54. | Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahaguruka ava imbere y’icyotero cy’Uwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru. |
| 55. | Arahaguruka asabira iteraniro ry’Abisirayeli ryose umugisha, avuga ijwi rirenga ati |
| 56. | “Uwiteka ashimwe, kuko ahaye ubwoko bwe bw’Abisirayeli ihumure nk’uko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa k’umugaragu we Mose, ritasohoye. |
| 57. | Uwiteka Imana yacu ibane natwe nk’uko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhāne, |
| 58. | itwemeze kuyihindurira imitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n’amateka n’ibyo yategetse ba sogokuruza. |
| 59. | Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo ijye icira umugaragu wayo n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli imanza zitunganye ku by’umunsi uzacyana byose, |
| 60. | kugira ngo amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi. |
| 61. | Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo nk’uko mubigenjeje uyu munsi.” |
Ibitambo Salomo yatambiye Uwiteka (2 Ngoma 7.4-10) |
| 62. | Hanyuma umwami n’Abisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere y’Uwiteka. |
| 63. | Salomo atamba ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, atambira Uwiteka inka inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri, n’intama agahumbi n’inzovu ebyiri. Uko ni ko umwami n’Abisirayeli batashye inzu y’Uwiteka. |
| 64. | Uwo munsi ni wo umwami yerejeho hagati mu rugo rw’imbere y’inzu y’Uwiteka, kuko ari ho yatambiye igitambo cyoswa n’urugimbu rw’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, agaturiraho amaturo y’amafu y’impeke kuko icyotero cy’umuringa cyari imbere y’Uwiteka cyari gito, kidakwirwaho ibitambo byoswa n’iby’ingimbu z’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’amafu y’impeke. |
| 65. | Uko ni ko Salomo yagize ibirori by’iminsi mikuru icyo gihe hamwe n’Abisirayeli bose, bari bahateraniye ari benshi bavuye mu gihugu cyose, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku kagezi ka Egiputa, bamara iminsi irindwi barongera bamara indi irindwi. Iminsi yose iba cumi n’ine bari imbere y’Uwiteka Imana yacu. |
| 66. | Ku munsi wa munani umwami asezerera abantu, bamusabira umugisha basubira mu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe n’ineza yose Uwiteka yagiriye umugaragu we Dawidi, n’ubwoko bwe bwa Isirayeli. |