Gupfa kwa Sawuli (1 Sam 31.1-13) |
| 1. | Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w’i Gilibowa. |
| 2. | Abafilisitiya basendekereza Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. |
| 3. | Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane. |
| 4. | Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho. |
| 5. | Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa. |
| 6. | Uko ni ko Sawuli yatanze, n’abahungu be uko ari batatu, n’abo mu nzu ye bose bagwa hamwe. |
| 7. | Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga. |
| 8. | Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli n’abahungu be baraguye ku musozi w’i Gilibowa. |
| 9. | Baramucuza bajyana igihanga cye n’intwaro ze, batuma mu gihugu cy’Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo. |
| 10. | Intwaro ze bazishyira mu ngoro y’imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni. |
| 11. | Nuko ab’i Yabeshi y’i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose, |
| 12. | ab’intwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli n’intumbi z’abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y’umwela w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi. |
| 13. | Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry’Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze, |
| 14. | ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi. |