Dawidi ajya kwenda isanduku y’Uwiteka. Uza apfa. Isanduku iguma kwa Obededomu (2 Sam.6 1-11) |
| 1. | Nuko Dawidi ajya inama n’abatware batwara ibihumbi, n’abatwara amagana n’abandi batware bose. |
| 2. | Dawidi abwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n’Abalewi bari mu midugudu yabo n’ibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi. |
| 3. | Tujye kugarura isanduku y’Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.” |
| 4. | Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukora batyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye. |
| 5. | Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose, uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputa ukageza aharasukirwa i Hamati, kugira ngo bajye kwenda isanduku y’Imana bayikure i Kiriyatiyeyarimu. |
| 6. | Dawidi azamukana n’Abisirayeli bose bajya i Bāla, ari yo Kiriyatiyeyarimu y’Abayuda, kugira ngo bakureyo isanduku y’Uwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina. |
| 7. | Maze baheka isanduku y’Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera. |
| 8. | Nuko Dawidi n’Abisirayeli bose biyerekera imbere y’Imana n’imbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu n’amashako n’ibyuma bivuga, bavuza n’amakondera. |
| 9. | Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye. |
| 10. | Uburakari bw’Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere y’Imana. |
| 11. | Dawidi ababazwa n’uko Uwiteka asumiye Uza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo n’ubu. |
| 12. | Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati “Najyana nte isanduku y’Imana imuhira iwanjye?” |
| 13. | Nuko Dawidi ntiyacumbukura iyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti. |
| 14. | Isanduku y’Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose. |