Hiramu afasha Dawidi. Amazina y’abana ba Dawidi (2 Sam 5.11-16) |
| 1. | Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’abazi kubakisha amabuye n’ababaji, ngo bamwubakire inzu. |
| 2. | Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomereje ubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kuko ubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bw’Abisirayeli. |
| 3. | Bukeye Dawidi yongera kurongora abandi bagore ari i Yerusalemu, yongera kubyara abana b’abahungu n’abakobwa. |
| 4. | Kandi aya ni yo mazina y’abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu na Natani na Salomo, |
| 5. | na Ibuhari na Elishuwa na Elifeleti, |
| 6. | na Noga na Nefegi na Yafiya, |
| 7. | na Elishama na Bēliyada na Elifeleti. |
Dawidi anesha Abafilisitiya (2 Sam.5.17-25) |
| 8. | Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli yose, Abafilisitiya bose bazamurwa no kumutera. Dawidi abyumvise arabasanganira. |
| 9. | Icyo gihe Abafilisitiya baraje buzura ikibaya cy’Abarafa. |
| 10. | Dawidi agisha Imana inama ati “Ntere Abafilisitiya uzabangabiza?” Uwiteka aramusubiza ati “Genda kuko nzabakugabiza.” |
| 11. | Nuko bazamukira i Bāliperasimu, Dawidi abatsindayo. Dawidi aherako aravuga ati “Imana yahomboje abanzi banjye ukuboko kwanjye nk’uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahahimba Bāliperasimu. |
| 12. | Kandi Abafilisitiya batayo ibigirwamana byabo, Dawidi ategeka ko babitwika. |
| 13. | Bukeye Abafilisitiya bongera kuzura cya kibaya. |
| 14. | Dawidi yongera kugisha Imana inama. Imana iramubwira iti “We gutabara ubakurikiye, ahubwo ubace rubete ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru. |
| 15. | Nuko niwumva ikiriri kirangīra hejuru y’ubushorishori bw’imitugunguru, uhereko utabare kuko Imana iri bube igutabariye imbere kunesha ingabo z’Abafilisitiya.” |
| 16. | Nuko Dawidi abigenza uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukageza i Gezeri. |
| 17. | Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya. |