Ibirori byo kugarura isanduku, na zaburi bashimishije Imana (Zab.96.1-13; 105.1-15; 106.1,47-48) |
| 1. | Nuko binjiza isanduku y’Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y’Imana ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko bari amahoro. |
| 2. | Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uwiteka. |
| 3. | Maze agaburira abantu ba Isirayeli bose, abagabo n’abagore, umuntu wese amuha irobe ry’umutsima n’igiti cy’inyama, n’umubumbe w’inzabibu zumye. |
| 4. | Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y’isanduku y’Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza. |
| 5. | Abo ni aba: Asafu yari umukuru agakurikirwa na Zekariya, na Yeyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obededomu na Yeyeli bari bafite nebelu n’inanga, kandi Asafu yari afite ibyuma birenga avuza cyane, |
| 6. | na Benaya na Yahaziyeli abatambyi, bajyaga bavugiriza amakondera imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana. |
| 7. | Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka. |
| 8. | Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga. |
| 9. | Mumuririmbire, mumuririmbire n’ishimwe, Muvuge imirimo itangaza yakoze yose. |
| 10. | Mwīrāte izina rye ryera, Imitima y’abashaka Uwiteka yishime. |
| 11. | Mushake Uwiteka n’imbaraga ze, Mushake mu maso he iteka ryose. |
| 12. | Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke. |
| 13. | Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe, Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije, |
| 14. | Uwiteka ni we Mana yacu, Amateka ye ari mu isi yose. |
| 15. | Mujye mwibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse ibihe ibihumbi. |
| 16. | Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu, N’indahiro yarahiye Isaka, |
| 17. | Akayikomereza Yakobo kuba itegeko, Akayikomereza Isiraheli kuba isezerano ridashira. |
| 18. | Ati “Ni wowe nzaha igihugu cy’i Kanāni, Kuba umwandu ukugerewe.” |
| 19. | Umubare wabo ukiri muke, Muke cyane, na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu. |
| 20. | Bazereraga mu mahanga atari amwe, Bava mu gihugu cy’umwami bakajya mu kindi. |
| 21. | Ntiyakundira umuntu ko abarenganya, Ndetse yabacyahiye abami. |
| 22. | Ati “Ntimukore ku bo nasīze, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.” |
| 23. | Muririmbire Uwiteka, mwe abari mu isi mwese, Mwerekane agakiza ke uko bukeye. |
| 24. | Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. |
| 25. | Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane, Kandi ateye ubwoba arusha imana zose. |
| 26. | Kuko imana z’abanyamahanga zose ari ibigirwamana, Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru. |
| 27. | Icyubahiro n’igitinyiro biri kuri we,Imbaraga n’ibyishimo biri iwe. |
| 28. | Mwa miryango y’amahanga mwe, mwāturire Uwiteka yuko afite icyubahiro n’imbaraga. |
| 29. | Mwāturire Uwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro, Muze imbere ye muzanye ituro, Musengane Uwiteka ubwiza bwo kwera. |
| 30. | Mwe abari mu isi mwese mwe, Muhindire imishitsi imbere ye, Isi irakomeye ntibasha kunyeganyega. |
| 31. | Ijuru rinezerwe isi yishime, Bavugire mu mahanga bati “Uwiteka ari ku ngoma.” |
| 32. | Inyanja ihorerane n’ibiyuzuye, Mu gasozi hishimane n’ibihari byose. |
| 33. | Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n’ibyishimo imbere y’Uwiteka, Kuko azanwa no gucira abari mu isi imanza. |
| 34. | Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 118.1; 136.1; Yer 33.11 |
| 35. | Muvuge muti “Mana y’agakiza kacu, udukize.” Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe. |
| 36. | Uwiteka Imana y’Abisirayeli isingizwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka. |
| 37. | Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, kugira ngo bahore bakorera imbere y’iyo sanduku, nk’uko byari bikwiriye imirimo y’iminsi yose, |
| 38. | na Obededomu na bene se mirongo itandatu n’umunani, kandi Obededomu mwene Yedutuni na Hosa baba abakumirizi. |
| 39. | Kandi ashyiraho Sadoki umutambyi, na bene se b’abatambyi imbere y’ihema ry’Uwiteka ryari ku kanunga k’i Gibeyoni, |
| 40. | kugira ngo bajye batambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero cy’ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, nk’uko byari byaranditswe byose mu mategeko y’Uwiteka yategetse Abisirayeli. |
| 41. | Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutuni n’abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. |
| 42. | Kandi Hemani na Yedutuni abo bagiraga amakondera n’ibyuma birenga by’abantu bajyaga bavuza, bagiraga n’ibintu bitera indirimbo z’Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuni ngo barinde irembo. |
| 43. | Abantu bose baherako barataha umuntu wese ajya iwe, Dawidi asubira iwe ajya gusabira inzu ye umugisha. |