Dawidi ahakanirwa kubakira Imana inzu (2 Sam.7.1-11) |
| 1. | Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwira umuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y’imyerezi, ariko isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ikaba mu ihema.” |
| 2. | Natani asubiza Dawidi ati “Kora uko umutima wawe ushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.” |
| 3. | Iryo joro ijambo ry’Imana rigera kuri Natani, iravuga iti |
| 4. | “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Umva uko Uwiteka avuze ati: Ntuzanyubakire inzu yo kubamo, |
| 5. | kuko ntabwo nigeze kuba mu nzu uhereye ku munsi nazamuriye Abisirayeli kugeza ubu, ahubwo najyaga mva mu ihema nkajya mu rindi, nava mu buturo nkajya mu bundi. |
| 6. | Mbese ahantu hose nagendaniye n’Abisirayeli bose, hari ubwo navuganaga n’umucamanza wese w’Abisirayeli, uwo nategetse kuragira ubwoko bwanjye nti: Ni iki cyababujije kunyubakira inzu y’imyerezi?’ |
| 7. | “Nuko ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uwiteka Nyiringabo avuze atya ati: Nagukuye mu rugo rw’intama no mu bwungeri bwazo, ngo ube umwami w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. |
| 8. | Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimbura abanzi bawe bose imbere yawe, kandi nzaguha izina rihwanye n’amazina y’abakomeye bo mu isi. |
| 9. | Kandi nzagerera ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature habe ahantu habo bwite be kuzimuka ukundi. Kandi abanyarugomo ntibazongera kubaburabuza nk’ubwa mbere, |
| 10. | nko mu gihe nategekeye abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli: nzajya ncogoza ababisha bawe bose. Kandi ndakubwira yuko Uwiteka azakubakira inzu. |
Imana isezeranya Dawidi n’urubyaro rwe umugisha (2 Sam 7.12-17) |
| 11. | “ ‘Kandi iminsi yawe yo gusanga ba sogokuruza nigera, nzaherako mpagarike urubyaro rwawe rukuzungure, umwe wo mu bahungu bawe nkomeze ubwami bwe. |
| 12. | Uwo ni we uzanyubakira inzu, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose. |
| 13. | Nzamubera se na we azambera umwana. Sinzamukuraho imbabazi zanjye nk’uko nazikuye ku wakubanjirije. |
| 14. | Ahubwo nzamubesha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye iteka ryose, kandi ingoma ye izakomezwa iteka ryose.’ ” |
| 15. | Ayo magambo yose n’uko kwerekwa kose, ni ko Natani yabibwiye Dawidi. |
Isengesho rya Dawidi (2 Sam 7.18-29) |
| 16. | Umwami Dawidi aherako arinjira yicara imbere y’Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Uwiteka Mana, n’inzu yanjye ni iki, nkawe kunzana ukarinda ungeza aha? |
| 17. | Ndetse ibyo byari byoroshye imbere yawe Mana, ariko uvuze no ku by’inzu y’umugaragu wawe bizashyira kera, kandi urarebye umpwanya n’umuntu w’umunyacyubahiro kinini, Uwiteka Mana. |
| 18. | Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by’icyubahiro umugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uzi umugaragu wawe. |
| 19. | Uwiteka, ibyo bikomeye byose wabikoreye umugaragu wawe nk’uko umutima wawe wibwira, kugira ngo werekane ibyo bikomeye byose. |
| 20. | Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk’uko twabyumvishije amatwi yacu byose. |
| 21. | Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n’ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriye ngo ribe ubwoko bwayo, ukibonera izina uriheshejwe n’ibikomeye biteye ubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y’ubwoko bwawe wacunguye, ukabukura muri Egiputa? |
| 22. | Kuko ubwoko bwawe bwa Isirayeli wabugize abantu bawe bwite iteka ryose, nawe Uwiteka wahindutse Imana yabo. |
| 23. | “Nuko none Uwiteka, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye rikomezwe iteka ryose, kandi ugenze nk’uko uvuze. |
| 24. | Kandi izina ryawe rikomezwe rikuzwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ari we Mana y’Abisirayeli abere Abisirayeli Imana’, kandi inzu y’umugaragu wawe Dawidi ikomezwe imbere yawe, |
| 25. | kuko ari wowe Mana yanjye, uhishuriye umugaragu wawe yuko uzanyubakira inzu. Ni cyo gitumye umugaragu wawe mpangara gusengera imbere yawe. |
| 26. | Kandi none Uwiteka, ni wowe Mana usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza, |
| 27. | ukishimira guha inzu y’umugaragu wawe umugisha igahoraho imbere yawe iteka ryose, kuko ari wowe Uwiteka uyihaye umugisha, izahorana umugisha iteka ryose.” |