| 1. | Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy’Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya. |
| 2. | Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane. |
| 3. | Akuramo n’abantu bo muri wo, abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imidugudu y’Abamoni yose, hanyuma Dawidi n’ingabo ze zose basubira i Yerusalemu. |
| 4. | Hanyuma y’ibyo habaho intambara y’Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w’Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b’igihanda, maze baraneshwa. |
| 5. | Bukeye hongera kuba intambara y’Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumuna wa Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda. |
| 6. | Bukeye hongera kubaho intambara i Gati. Hari umugabo muremure cyane, wari ufite intoki n’amano byose ari makumyabiri na bine, ku kuboko hagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda. |
| 7. | Nuko asuzugura Abisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica. |
| 8. | Abo babyawe na cya gihanda cy’i Gati, batsembwa na Dawidi n’abagaragu be. |