Urundi rutonde rw’abakomoka kuri Yuda |
| 1. | Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali. |
| 2. | Reyaya mwene Shobali abyara Yahati, Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Izo ni zo mbyaro z’Abasorati. |
| 3. | Aba ni bo bana ba se wa Etamu: Yezerēli na Ishuma na Idubashi, na mushiki wabo yitwaga Haseleluponi, |
| 4. | na Penuweli se wa Gedori na Ezeri se wa Husha. Aba ni bo bahungu ba Huri, imfura ye ni Efurata se wa Betelehemu. |
| 5. | Ashihuri se wa Tekowa yari afite abagore babiri, Hela na Nāra. |
| 6. | Nāra amubyaraho Ahuzamu na Heferi, na Temeni na Hāhashutari. Abo ni bo bahungu ba Nāra. |
| 7. | Bene Hela ni Sereti na Isuhari na Etunani. |
| 8. | Hakosi abyara Anubu na Sobeba, n’imbyaro za Aharuheli mwene Haramu. |
| 9. | Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.” |
| 10. | Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye. |
| 11. | Kelubu murumuna wa Shuha abyara Mehiri se wa Eshitoni. |
| 12. | Eshitoni abyara Betirafa na Paseya, na Tehina se wa Irunahashi. Abo ni bo bantu ba Reka. |
| 13. | Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya, mwene Otiniyeli ni Hatati. |
| 14. | Meyonotayi abyara Ofura, na Seraya abyara Yowabu se wa Geharashimu, kuko bari abanyamyuga. |
| 15. | Bene Kalebu mwene Yefune ni Iru, na Ela, na Nāmu, na bene Ela ni Kenazi. |
| 16. | Bene Yehalelēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asarēli. |
| 17. | Bene Ezira ni Yeteri na Meredi na Eferi na Yaloni, kandi abyara Miriyamu na Shamayi, na Ishuba se wa Eshitemowa. |
| 18. | Umugore we w’Umuyudakazi abyara Yeredi se wa Gedori, na Heberi se wa Soko, na Yekutiyeli se wa Zanowa. Abo ni bo bahungu ba Bitiya umukobwa wa Farawo warongowe na Meredi. |
| 19. | Abahungu ba muka Hodiya murumuna wa Nahamu, ni se wa Keyila w’Umugarumi na Eshitemowa w’Umunyamāka. |
| 20. | Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Benihanani na Tiloni. Bene Ishi ni Zoheti na Benizoheti. |
| 21. | Bene Shela mwene Yuda ni Eri se wa Leka na Lāda se wa Maresha, n’imbyaro z’inzu y’ababohaga imyenda y’ibitare byiza, bo mu nzu ya Ashibeya, |
| 22. | na Yokimu n’abagabo b’i Kozeba, na Yowasi na Sarafi batwaraga i Mowabu, na Yashubilehemu. Kandi ayo magambo ni aya kera. |
| 23. | Abo ni bo bari ababumbyi baturaga i Netayimu n’i Gedera, babanagayo n’umwami bakamukorera. |
Abakomoka kuri Simiyoni |
| 24. | Bene Simiyoni ni Nemuweli na Yamini, na Yaribu na Zera na Shawuli. |
| 25. | Umuhungu wa Shawuli ni Shalumu, mwene Shalumu ni Mibusamu, mwene Mibusamu ni Mishuma. |
| 26. | Mwene Mishuma ni Hamuweli, mwene Hamuweli ni Zakuri, mwene Zakuri ni Shimeyi. |
| 27. | Shimeyi abyara abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu, ariko bene se ntibabyara abana benshi kandi umuryango wabo wose ntiwagwiriye nk’uw’Abayuda. |
| 28. | Kandi baturaga i Bērisheba n’i Molada n’i Hasarishuwali, |
| 29. | n’i Biluha na Esemu n’i Toladi, |
| 30. | n’i Betuweli n’i Horuma n’i Sikulagi, |
| 31. | n’i Betimarukaboti n’i Hasarisusimu, n’i Betibiri n’i Shārayimu. Iyo ni yo yari imidugudu yabo kugeza aho Dawidi yimiye ingoma. |
| 32. | N’ibirorero byabo ni Etamu na Ayini, na Rimoni na Tokeni na Ashani, byose uko ari bitanu. |
| 33. | Ibirorero byabo byose byari bikikije iyo midugudu ukageza i Bāli. Aho ni ho baturaga kandi bamenyaga ibya ba sekuruza. |
| 34. | Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya, |
| 35. | na Yoweli na Yehu mwene Yoshibiya mwene Seraya mwene Asiyeli, |
| 36. | na Eliyowenayi na Yākoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli na Benaya, |
| 37. | na Ziza mwene Shifi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya. |
| 38. | Abo bavuzwe mu mazina bari abatware mu miryango yabo, kandi amazu ya ba sekuruza babo aragwira cyane. |
| 39. | Bajya aharasukirwa i Gedori iruhande rw’ikibaya rw’iburasirazuba, gushakira imikumbi yabo ubwatsi. |
| 40. | Babona ubwatsi bwiza butoshye, kandi igihugu cyari kigari gifite amahoro n’ituze, kuko abari batuyeyo ubwa mbere bari Abahamu. |
| 41. | Kandi abo banditswe amazina baje ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda batera amahema yabo, Abameyunimu basanzeyo barabarimbura rwose kugeza n’ubu, bahindūra imisozi yabo bayituramo, kuko hari ubwatsi bw’imikumbi yabo. |
| 42. | Kandi bamwe muri bo bo muri bene Simiyoni, abagabo magana atanu bajya ku musozi Seyiri, abatware babo ni Pelatiya na Neyariya na Refaya na Uziyeli, bene Ishi. |
| 43. | Bica igice cy’Abamaleki cyacitse ku icumu, baturayo na bugingo n’ubu. |