Abandi bakomoka kuri Lewi |
| 1. | Bene Lewi ni Gerushomu na Kohati na Merari. |
| 2. | Aya ni yo mazina ya bene Gerushomu: Libuni na Shimeyi. |
| 3. | Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli. |
| 4. | Bene Merari ni Mahali na Mushi. Kandi iyi ni yo miryango y’Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuruza yari ari. |
| 5. | Aba Gerushomu: umuhungu we ni Libuni, mwene Libuni ni Yahati, mwene Yahati ni Zima, |
| 6. | mwene Zima ni Yowa, mwene Yowa ni Ido, mwene Ido ni Zera, mwene Zera ni Yeyaterayi. |
| 7. | Bene Kohati: umuhungu we ni Aminadabu, mwene Aminadabu ni Kōra, mwene Kōra ni Asiri, |
| 8. | mwene Asiri ni Elukana, mwene Elukana ni Ebiyasafu, mwene Ebiyasafu ni Asiri. |
| 9. | Mwene Asiri ni Tahati, mwene Tahati ni Uriyeli, mwene Uriyeli ni Uziya, mwene Uziya ni Shawuli. |
| 10. | Bene Elukana ni Amasayi na Ahimoti. |
| 11. | Ibya Elukana: bene Elukana, umuhungu we ni Zofayi, mwene Zofayi ni Nahati. |
| 12. | Mwene Nahati ni Eliyabu, mwene Eliyabu ni Yerohamu, mwene Yerohamu ni Elukana. |
| 13. | Bene Samweli: imfura ye ni Yoweli, uw’ubuheta ni Abiya. |
| 14. | Bene Merari ni Mahali, mwene Mahali ni Libuni, mwene Libuni ni Shimeyi, mwene Shimeyi ni Uza. |
| 15. | Mwene Uza ni Shimeya, mwene Shimeya ni Hagiya, mwene Hagiya ni Asaya. |
| 16. | Abo ni bo Dawidi yashyize ku murimo wo kuririmba mu nzu y’Uwiteka, ubwo isanduku yari imaze gushyirwa mu buruhukiro, |
| 17. | bagakoreshereza indirimbo imbere y’ubuturo bw’Ihema ry’ibonaniro, kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu, bagakora umurimo wabo bakuranwa, uko ibihe byabo byari biri. |
| 18. | Kandi aba ni bo bakoranaga n’abahungu babo: muri bene Kohati ni Hemani umuririmbyi mwene Yoweli, mwene Samweli, |
| 19. | mwene Elukana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa, |
| 20. | mwene Sufi, mwene Elukana, mwene Mahati, mwene Amasayi, |
| 21. | mwene Elukana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Zefaniya, |
| 22. | mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra, |
| 23. | mwene Isuhari, mwene Kohati, mwene Lewi, mwene Isirayeli. |
| 24. | Na murumuna we Asafu, wahagararaga iburyo bwe, ari we Asafu mwene Berekiya, mwene Shimeya, |
| 25. | mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya, |
| 26. | mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya, |
| 27. | mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi, |
| 28. | mwene Yahati, mwene Gerushomu, mwene Lewi. |
| 29. | Kandi ibumoso bwabo hari bene wabo bene Merari: Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki, |
| 30. | mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilukiya, |
| 31. | mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri, |
| 32. | mwene Mahali, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Lewi. |
| 33. | Kandi bene wabo Abalewi, bashyiriweho gukora umurimo wose wo mu buturo bw’inzu y’Imana. |
| 34. | Ariko Aroni n’abahungu be batambiraga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y’Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk’ibyo Mose umugaragu w’Imana yategetse byose. |
| 35. | Aba ni bo bene Aroni: umuhungu we ni Eleyazari, mwene Eleyazari ni Finehasi, mwene Finehasi ni Abishuwa, |
| 36. | mwene Abishuwa ni Buki, mwene Buki ni Uzi, mwene Uzi ni Zerahiya, |
| 37. | mwene Zerahiya ni Merayoti, mwene Merayoti ni Amariya, mwene Amariya ni Ahitubu, |
| 38. | mwene Ahitubu ni Sadoki, mwene Sadoki ni Ahimāzi. |
Imidugudu yahawe abakomoka kuri Lewi |
| 39. | Kandi izi ni zo nturo bagabanijwe zo kubamo uko ingando zabo zari ziri: bene Aroni bo mu mazu y’Abakohati (kuko umugabane wa mbere wari uwabo), |
| 40. | babaha i Heburoni mu gihugu cy’i Buyuda n’ibikingi byaho by’impande zose, |
| 41. | ariko imirima yo ku mudugudu n’ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune. |
| 42. | Kandi bene Aroni babaha imidugudu y’ubuhungiro, i Heburoni n’i Libuna n’ibikingi byaho, n’i Yatiri na Eshitemowa n’ibikingi byaho, |
| 43. | n’i Hileni n’ibikingi byaho, n’i Debira n’ibikingi byaho, |
| 44. | na Ashani n’ibikingi byaho, n’i Betishemeshi n’ibikingi byaho, |
| 45. | n’iyo mu muryango w’Ababenyamini, i Geba n’ibikingi byaho, na Alemeti n’ibikingi byaho, na Anatoti n’ibikingi byaho. Imidugudu yabo yose uko yagabanijwe mu miryango yabo, yari cumi n’itatu. |
| 46. | Kandi bene Kohati bandi bagabanirizwa umugabane mu mazu y’umuryango wa Efurayimu, no mu gice cy’umuryango wa Manase. Yose ni imidugudu icumi. |
| 47. | Bene Gerushomu nk’uko imbyaro zabo zari ziri, bahabwa imidugudu cumi n’itatu itanzwe n’umuryango wa Isakari n’uwa Asheri, n’uwa Nafutali n’uwa Manase i Bashani. |
| 48. | Bene Merari nk’uko imbyaro zabo zari ziri, bagabanirizwa imigabane mu muryango wa Rubeni n’uwa Gadi n’uwa Zebuluni, imidugudu cumi n’ibiri. |
| 49. | Abisirayeli baha Abalewi iyo midugudu n’ibikingi byayo. |
| 50. | Nuko batanga imigabane y’imidugudu yo mu muryango w’Abayuda, n’iyo mu muryango w’Abasimeyoni, n’iyo mu muryango w’Ababenyamini, ari yo iyo ivuzwe mu mazina. |
| 51. | Kandi bamwe bo mu mazu ya bene Kohati, bari bafite imidugudu n’ingabano zayo yo mu muryango wa Efurayimu. |
| 52. | Babaha n’imidugudu y’ubuhungiro: i Shekemu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu n’ibikingi byaho, n’i Gezeri n’ibikingi byaho, |
| 53. | n’i Yokimeyamu n’ibikingi byaho, n’i Betihoroni n’ibikingi byaho, |
| 54. | na Ayaloni n’ibikingi byaho, n’i Gatirimoni n’ibikingi byaho. |
| 55. | Kandi n’iyo mu gice cy’umuryango wa Manase: Aneri n’ibikingi byaho, n’i Bileyamu n’ibikingi byaho, ngo ibe iy’abasigaye b’inzu ya bene Kohati. |
| 56. | Bene Gerushomu bahabwa imidugudu yo mu midugudu y’inzu y’igice cy’umuryango wa Manase: i Golani muri Bashani n’ibikingi byaho, na Ashitaroti n’ibikingi byaho, |
| 57. | n’iyo mu muryango wa Isakari: i Kedeshi n’ibikingi byaho, n’i Daberati n’ibikingi byaho, |
| 58. | n’i Ramoti n’ibikingi byaho, na Anemu n’ibikingi byaho, |
| 59. | n’iyo mu muryango wa Asheri: i Mashali n’ibikingi byaho, na Abudoni n’ibikingi byaho, |
| 60. | n’i Hukoki n’ibikingi byaho, n’i Rehobu n’ibikingi byaho, |
| 61. | n’iyo mu muryango wa Nafutali: i Kedeshi y’i Galilaya n’ibikingi byaho, n’i Hamoni n’ibikingi byaho, n’i Kiriyatayimu n’ibikingi byaho. |
| 62. | Abandi Balewi bene Merari bahawe imidugudu yo mu muryango wa Zebuluni: i Rimoni n’ibikingi byaho, n’i Tabora n’ibikingi byaho, |
| 63. | kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba hateganye n’i Yeriko, bahawe imidugudu yo mu muryango wa Rubeni: i Beseri ho mu butayu n’ibikingi byaho, n’i Yahazi n’ibikingi byaho, |
| 64. | n’i Kedemoti n’ibikingi byaho, n’i Mefāti n’ibikingi byaho, |
| 65. | n’iyo mu muryango wa Gadi: i Ramoti y’i Galeyadi n’ibikingi byaho, n’i Mahanayimu n’ibikingi byaho, |
| 66. | n’i Heshiboni n’ibikingi byaho, n’i Yazeri n’ibikingi byaho. |