Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b’intore bo mu batataniye i Ponto n’i Galatiya, n’i Kapadokiya no muri Asiya n’i Bituniya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
mwatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n’Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe.
Ishimwe ry’ibyiringiro by’agakiza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
kuko muhabwa agakiza k’ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n’ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n’Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.
Ibyo kwera mu ngeso
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kuko byanditswe ngo “Muzabe abera kuko ndi uwera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kuko, “Abafite imibiri bose bahwanye n’ibyatsi, Ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bw’ibyatsi. Ibyatsi biruma uburabyo bwabyo bugahunguka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ariko ijambo ry’Uwiteka ryo rihoraho iteka.” Kandi iri ni ryo jambo ry’ubutumwa bwiza mwabwirijwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 petero igice cya: