Ibuye rizima n’ishyanga ryera |
| 1. | Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, |
| 2. | mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, |
| 3. | niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. |
| 4. | Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, |
| 5. | namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. |
| 6. | Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka, Ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, Kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.” |
| 7. | Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka, |
| 8. | Ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.” Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe. |
| 9. | Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. 2.14; Yes 9.1 |
| 10. | Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe. |
Kugira ingeso nziza mu bapagani no kugandukira abategeka |
| 11. | Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo. |
| 12. | Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo. |
| 13. | Mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose, |
| 14. | cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi, no gushima abakora neza. |
| 15. | Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b’abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu |
| 16. | mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana. |
| 17. | Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami. |
Inshingano y’abagaragu bakiranuka |
| 18. | Bagaragu b’imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n’abagira ineza gusa ahubwo n’ibigoryi, |
| 19. | kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana. |
| 20. | Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima |
| 21. | kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. |
| 22. | Nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke: |
| 23. | yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. |
| 24. | Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. |
| 25. | Kuko mwari nk’intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w’ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo. |