Somera Bibiliya kuri Telefone
Inshingano y’abagabo n’abagore
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.
Urukundo rwa kivandimwe no kwihanganira akarengane
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko byanditswe ngo “Ushaka gukunda ubugingo, No kubona iminsi myiza, Abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, N’iminwa ye itavuga iby’uburiganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi azibukire ibibi akore ibyiza, Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, N’amatwi ye ari ku byo basaba. Ariko igitsūre cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ry’ibyiza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ibyiza ni uko mwababazwa babahōra gukora ibyiza niba ari byo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahōra gukora ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y’imbohe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n’amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Na n’ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw’igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry’umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
uri iburyo bw’Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n’abafite ubutware n’imbaraga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 petero igice cya: