Somera Bibiliya kuri Telefone
Inshingano y’abakuru b’Itorero n’abasore
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Mbandikiye uru rwandiko rw’amagambo make, rwanditswe n’ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw’Imana navuze ari ubw’ukuri, nimubuhagararemo mushikamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Itorero ry’i Babuloni ry’abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Mutashyanishe guhoberana k’urukundo. Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 petero igice cya: