Abafilisitiya bazinukwa Abisirayeli |
   | 1. | Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli. |
   | 2. | Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w’i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y’i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe. |
   | 3. | Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy’Abafilisitiya cy’i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve. |
   | 4. | Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy’Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli. |
   | 5. | Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n’abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n’abantu bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw’i Betaveni. |
   | 6. | Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo. |
   | 7. | Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy’i Gadi n’i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi. |
Ubwira bwa Sawuli |
   | 8. | Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. |
   | 9. | Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.” Aherako atamba igitambo cyoswa. |
   | 10. | Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. |
   | 11. | Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi, |
   | 12. | bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.’ Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.” |
   | 13. | Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry’Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose. |
   | 14. | Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w’ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.” |
   | 15. | Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y’i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu. |
   | 16. | Maze Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo bicara i Geba y’i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi. |
   | 17. | Bukeye abanyazi b’Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu, umutwe umwe unyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali. |
   | 18. | Undi mutwe unyura mu nzira ijya i Betihoroni, uwundi mu nzira yo mu rugabano rw’impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu. |
Abisirayeli bakena intwaro zo kurwanisha |
   | 19. | Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuza Abaheburayo kwicurishiriza inkota n’amacumu.” |
   | 20. | Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngo umuntu wese atyarishe uruhabuzo rwe n’isuka ye, n’intorezo ye n’umuhoro we. |
   | 21. | Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n’amasuka, n’ingobe n’intorezo, n’iryo gutyaza ibihosho. |
   | 22. | Ni cyo gituma ku munsi w’intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n’umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje. |
   | 23. | Nuko abanyagihome b’Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y’i Mikimashi. |