Urukundo rwa Dawidi na Yonatani |
   | 1. | Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda |
   | 2. | Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi. |
   | 3. | Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk’uko yikunze. |
   | 4. | Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n’umwambaro we ndetse n’inkota ye, n’umuheto we n’umukandara we. |
   | 5. | Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda. Sawuli amugira umutware w’ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n’abagaragu ba Sawuli. |
Dawidi asingizwa na rubanda |
   | 6. | Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n’inanga z’imirya itatu, banezerewe. |
   | 7. | Muri iryo singiza abagore barikiranya bati “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu.” |
   | 8. | Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n’iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretse ubwami?” |
   | 9. | Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi. |
   | 10. | Bukeye umwuka mubi uva ku Mana ahanga kuri Sawuli cyane, asaragurikira mu kirambi cy’inzu ye. Dawidi aherako acuranga nk’uko asanzwe akora iminsi yose, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki. |
   | 11. | Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukira kabiri amuri imbere. |
   | 12. | Nuko Sawuli atinya Dawidi kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sawuli. |
   | 13. | Ni cyo cyatumye Sawuli amwivanaho, akamugira umutware w’ingabo igihumbi, Dawidi akajya atabarana na zo, bagatabarukana. |
   | 14. | Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose, kandi Uwiteka yari kumwe na we. |
   | 15. | Nuko Sawuli abonye ko akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya. |
   | 16. | Ariko Abisirayeli n’Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo bagatabarukana. |
Sawuli ashyingira Dawidi umukobwa we Mikali |
   | 17. | Bukeye Sawuli abwira Dawidi ati “Nguyu umukobwa wanjye mukuru Merabu, nzamugushyingira. Ariko rero ujye umbera intwari, urwane intambara z’Uwiteka.” Kuko Sawuli yibwiraga ati “Ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitiya.” |
   | 18. | Ariko Dawidi abwira Sawuli ati “Nkanjye kuba umukwe w’umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?” |
   | 19. | Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sawuli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Aduriyeli Umumeholati, aramurongora. |
   | 20. | Hanyuma Mikali umukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi, babibwira Sawuli arabyishimira. |
   | 21. | Aravuga ati “Nzamumuha amubere umutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.” Ni cyo cyatumye Sawuli abwira Dawidi ubwa kabiri ati “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.” |
   | 22. | Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umva umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ube umukwe w’umwami.’ ” |
   | 23. | Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w’umwami, kandi ndi umwana w’umukene w’insuzugurwa?” |
   | 24. | Hanyuma abagaragu ba Sawuli bamubwira uko Dawidi yavuze. |
   | 25. | Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’ ” Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n’Abafilisitiya. |
   | 26. | Nuko abagaragu be bamaze kubwira Dawidi ayo magambo, Dawidi yishimira cyane kuba umukwe w’umwami. |
   | 27. | Igihe kitaragera Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukana bya binyita, babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w’umwami. Sawuli aherako amushyingira umukobwa we Mikali. |
   | 28. | Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi. |
   | 29. | Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahinduka umwanzi we iteka ryose. |
   | 30. | Bukeye abatware b’Abafilisitiya baratabara, kandi iyo batabaraga Dawidi yaritondaga akarusha abagaragu ba Sawuli bose, bituma izina rye riba ikirangirire. |