Ibyishimo bya Hana |
   | 1. | Maze Hana arasenga ati “Umutima wanjye wishimire Uwiteka, Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka. Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye, Kuko nejejwe n’agakiza kawe. |
   | 2. | “Nta wera nk’Uwiteka, Kuko nta yindi mana itari wowe, Kandi nta gitare kimeze nk’Imana yacu. |
   | 3. | Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo, Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga, Kuko Uwiteka ari Imana izi byose, Kandi ari yo imenya urugero rw’ibyo abantu bakora. |
   | 4. | Imiheto y’intwari iravunitse, Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga. |
   | 5. | Abari abakungu baraca incuro, Kandi abari abashonji baradamaraye. Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi, Kandi uwabyaye benshi aracebye. |
   | 6. | Uwiteka arica, agakiza, Ashyira ikuzimu kandi agakurayo. |
   | 7. | Uwiteka arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru. |
   | 8. | “Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane n’ibikomangoma. Baragwa intebe z’icyubahiro, Kuko inkingi z’isi ari iz’Uwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho. |
   | 9. | “Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko. |
   | 10. | Abarwanya Uwiteka bazavunagurika, Azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo ku mpera y’isi imanza, Kandi umwami we azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ry’uwo yasīze amavuta.” |
   | 11. | Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y’umutambyi Eli. |
Ibyaha bya bene Eli b’abatambyi |
   | 12. | Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. |
   | 13. | Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by’abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w’umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy’ingobe eshatu, |
   | 14. | akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo. |
   | 15. | Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w’umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.” |
   | 16. | Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.” |
   | 17. | Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka. |
Samweli akura |
   | 18. | Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y’igitare. |
   | 19. | Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n’umugabo we gutamba igitambo cy’umwaka. |
   | 20. | Kandi Eli asabira umugisha Elukana n’umugore we ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.” Nuko basubira iwabo. |
   | 21. | Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana b’abahungu batatu n’abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere y’Uwiteka. |
Eli acyaha abahungu be |
   | 22. | Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n’uko basambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. |
   | 23. | Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi. |
   | 24. | Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw’Uwiteka. |
   | 25. | Umuntu nacumura ku wundi, Imana izamucire urubanza. Ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?” Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica. |
   | 26. | Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu. |
Umuhanuzi ahanurira Eli igihano kizamubaho |
   | 27. | Bukeye haza umuhanuzi w’Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw’inzu ya Farawo? |
   | 28. | Sinamutoranije mu miryango yose y’Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by’Abisirayeli byokejwe mu muriro? |
   | 29. | None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n’amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’ |
   | 30. | Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa. |
   | 31. | Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n’urugo rwa so, he kugira uwo muri mwe uzagera mu za bukuru. |
   | 32. | Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, wowe uzabonera umubabaro mu nzu yanjye. Nta n’umwe wo mu nzu yawe uzagera mu za bukuru iteka ryose. |
   | 33. | Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Ab’urubyaro rw’inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse. |
   | 34. | Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe. |
   | 35. | Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk’ibyo mu mutima wanjye n’ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y’uwo nimikishije amavuta iminsi yose. |
   | 36. | Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza n’agatore k’umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpe umurimo umwe w’ubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.’ ” |