Dawidi atabara i Keyila |
   | 1. | Bukeye babwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?” |
   | 2. | Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?” Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab’i Keyila.” |
   | 3. | Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisitiya, bizacura iki?” |
   | 4. | Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati “Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.” |
   | 5. | Nuko Dawidi ahagurukana n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b’i Keyila. |
   | 6. | Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi. |
Sawuli yenda gufata Dawidi |
   | 7. | Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi n’ibihindizo.” |
   | 8. | Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi n’abantu be. |
   | 9. | Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatari umutambyi ati “Zana hano efodi.” |
   | 10. | Nuko Dawidi arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda gutera i Keyila no kuyirimbura, babampora. |
   | 11. | Mbese abo bantu b’i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk’uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.” Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.” |
   | 12. | Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab’i Keyila bazantangana n’abantu banjye mu maboko ya Sawuli?” Uwiteka aramusubiza ati “Bazagutanga.” |
   | 13. | Nuko Dawidi n’abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara. |
Dawidi na Yonatani bongera gusezerana |
   | 14. | Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy’imisozi cyo mu butayu bw’i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye. |
   | 15. | Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bw’i Zifu. |
   | 16. | Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana. |
   | 17. | Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.” |
   | 18. | Bombi baherako basezeranira imbere y’Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe. |
   | 19. | Bukeye ab’i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw’ubutayu rw’ikusi? |
   | 20. | Nuko none Nyagasani, manuka nk’uko umutima wawe ubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko y’umwami.” |
   | 21. | Sawuli aravuga ati “Uwiteka abahire kuko mumbabariye. |
   | 22. | Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi n’uwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agira ubwenge bwinshi. |
   | 23. | Nuko murebe mwitegereze ubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru y’imvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose by’Abayuda.” |
   | 24. | Nuko barahaguruka bajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n’abantu be bari mu butayu bw’i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw’ubutayu rw’ikusi. |
   | 25. | Bukeye Sawuli n’abantu be barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburira aherako aramanuka, ajya ku rutare mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bw’i Mawoni. |
   | 26. | Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n’ingabo ze bari batangatanze Dawidi n’abantu be ngo babafate. |
   | 27. | Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.” |
   | 28. | Nuko Sawuli arahindukira ntiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti. |