Imana ihishurira Samweli ibizaba ku nzu ya Eli |
   | 1. | Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry’Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye. |
   | 2. | Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe, |
   | 3. | itara ry’Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw’Uwiteka, aho isanduku y’Imana iba. |
   | 4. | Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!” |
   | 5. | Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Eli ati “Singuhamagaye subira kuryama.” Nuko asubira kuryama. |
   | 6. | Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Aramusubiza ati “Mwana wanjye, singuhamagaye subira kuryama.” |
   | 7. | Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n’ijambo rye. |
   | 8. | Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana. |
   | 9. | Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari. |
   | 10. | Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk’ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!” Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.” |
   | 11. | Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri. |
   | 12. | Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo. |
   | 13. | Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw’iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze. |
   | 14. | Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy’inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy’igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ” |
   | 15. | Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeye akingura inzugi z’inzu y’Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe. |
   | 16. | Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.” Na we ati “Karame!” |
   | 17. | Aramubaza ati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.” |
   | 18. | Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubiza ati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.” |
   | 19. | Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi. |
   | 20. | Nuko Abisirayeli bose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw’Uwiteka. |
   | 21. | Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n’ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose. |