Abamaleki batwika i Sikulagi Dawidi adahari |
   | 1. | Nuko Dawidi n’ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy’ikusi n’i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse, |
   | 2. | banyaze abagore n’abari bari yo bose, abato n’abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera. |
   | 3. | Dawidi n’ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore n’abahungu babo n’abakobwa babo banyazwe. |
   | 4. | Dawidi n’abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira. |
   | 5. | Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w’Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari banyazwe. |
Dawidi akurikira iminyago, ayifatira mu nzira ayigarura |
   | 6. | Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk’abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n’abana be b’abahungu n’ab’abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye. |
   | 7. | Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.” Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi. |
   | 8. | Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?” Aramusubiza ati “Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.” |
   | 9. | Nuko Dawidi n’ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho. |
   | 10. | Ariko Dawidi n’ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori. |
   | 11. | Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n’amazi yo kunywa, |
   | 12. | kandi bamuha n’igice cy’umubumbe w’imbuto z’umutini, n’amaseri abiri y’inzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu atarya atanywa. |
   | 13. | Dawidi aramubaza ati “Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?” Na we aramusubiza ati “Ndi umuhungu w’Umunyegiputa, umugaragu w’Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye. |
   | 14. | Twari twateye igihugu cy’Abakereti cy’ikusi, n’icy’Abayuda n’ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.” |
   | 15. | Dawidi aramubaza ati “Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?” Aramusubiza ati “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.” |
   | 16. | Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy’Abafilisitiya no mu cy’Abayuda. |
   | 17. | Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba w’undi munsi, ntiharokoka n’umwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga. |
   | 18. | Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi. |
   | 19. | Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b’abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose. |
   | 20. | Dawidi anyaga amashyo y’inka n’ay’intama zabo zose, bazishorera imbere y’izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.” |
   | 21. | Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n’abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa. |
   | 22. | Maze abantu b’abanyageso mbi bose b’ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n’abana be bakabajyana bakagenda.” |
   | 23. | Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye. |
   | 24. | Mbese hari uwakwemera inama yanyu? Umugabane w’uwagiye mu ntambara urahwana n’uw’uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.” |
   | 25. | Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n’umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n’ubu. |
   | 26. | Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware b’Abayuda b’incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y’abanzi b’Uwiteka.” |
   | 27. | Abyoherereza ab’i Beteli n’ab’i Ramoti y’ikusi n’ab’i Yatiri, |
   | 28. | n’aba Aroweri n’ab’i Sifemoti n’aba Eshitemowa, |
   | 29. | n’ab’i Rakala n’abo mu midugudu y’Abanyeramēli, n’abo mu midugudu y’Abakeni, |
   | 30. | n’ab’i Horuma n’ab’i Korashani n’aba Ataki, |
   | 31. | n’ab’i Heburoni n’ab’ahandi hose Dawidi n’abantu be bajyaga babamo. |