Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko ab’i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y’Uwiteka, bayizamukana umusozi bayishyira mwa Abinadabu, maze bereza umuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y’Uwiteka.
Uwiteka akiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy’imyaka makumyabiri ab’inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko Abisirayeli baherako bakuraho ba Bāli na Ashitaroti, bakorera Uwiteka musa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Bukeye Samweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayabyarira imbere y’Uwiteka. Uwo munsi biyiriza ubusa baravuga bati “Twacumuye ku Uwiteka.” Maze Samweli acirira Abisirayeli imanza i Misipa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Abafilisitiya bumvise ko Abisirayeli bateraniye i Misipa, abatware babo baherako batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bashya ubwoba ku bw’Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Abisirayeli babwira Samweli bati “Ntuhweme kudutakambirira Uwiteka Imana yacu, kugira ngo idukize amaboko y’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko Samweli yenda umwana w’intama ucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Abagabo b’Abisirayeli baherako baturumbuka i Misipa bagerekana Abafilisitiya, babica umugenda babageza i Betikari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y’i Misipa n’i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko Abafilisitiya baratsindwa ntibongera kurenga urugabano rw’Abisirayeli. Mu gihe cya Samweli cyose ukuboko k’Uwiteka kwibasiraga Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Kandi imidugudu y’Abisirayeli yari yaranyazwe n’Abafilisitiya igarurirwa Abisirayeli, uhereye kuri Ekuroni ukageza i Gati, n’urugabano rwayo Abisirayeli barukura mu butware bw’Abafilisitiya kandi babana amahoro n’Abamori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko Samweli aba umucamanza w’Abisirayeli iminsi yose yo kubaho kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kandi uko umwaka utashye yajyaga acuragana i Beteli n’i Gilugali n’i Misipa, acira Abisirayeli imanza muri iyo myanya yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
akajya asubira iwe i Rama kuko ari ho urugo rwe rwari ruri agacirayo Abisirayeli imanza, yubakayo igicaniro cy’Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: