Abantu bisabira umwami |
| 1. | Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b’Abisirayeli. |
| 2. | Imfura ye yitwaga Yoweli, uw’ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b’i Bērisheba. |
| 3. | Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk’ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera. |
| 4. | Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. |
| 5. | Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.” |
| 6. | Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka. |
| 7. | Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo. |
| 8. | Barakugenza nk’uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana. |
| 9. | Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.” |
| 10. | Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo y’Uwiteka yose. |
| 11. | Aravuga ati “Uku ni ko umwami uzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukora iby’amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y’amagare ye. |
| 12. | Kandi azabatoraniriza kuba abatware b’abantu igihumbi n’ab’abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n’abasaruzi be, n’abacuzi b’intwaro zo kurwanisha n’ab’ibyuma by’amagare ye. |
| 13. | Kandi azatorera abakobwa banyu gukora imibavu, no kuba abatetsi n’abavuzi b’imitsima. |
| 14. | Kandi azatora imirima yanyu n’inzabibu zanyu n’imyelayo yanyu, ibiruta ibindi ubwiza abihe abagaragu be. |
| 15. | Kandi azabaka amakoro y’igice kimwe mu icumi cy’imbuto zanyu n’icy’inzabibu zanyu, ayahe abatware be n’abagaragu be. |
| 16. | Kandi azabanyaga abagaragu banyu n’abaja banyu, n’amatungo yanyu y’inyamibwa n’indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye. |
| 17. | Azenda igice kimwe mu icumi cy’amatungo yanyu, kandi muzaba abagaragu be. |
| 18. | Maze uwo munsi muzaborozwa n’uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.” |
| 19. | Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka |
| 20. | kugira ngo natwe duse n’andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.” |
| 21. | Nuko Samweli amaze kumva amagambo y’abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana. |
| 22. | Uwiteka asubiza Samweli ati “Bumvire, ubimikire umwami.” Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubire mu mudugudu w’iwabo.” |